SATURDAY, MAY 25
Urufatiro rw'Ingoma y'Imana
#2024 #ibyigisho #isabato
#kigalirwanda #gospelmusic #imana
Aho icyigisho cy'iki cyumweru gishingiye
Ibyahishuwe 14:6-12; Umubwiriza 12:13,14; Imigani 28:9; Daniyeli 7:25.
Icyo kwibukwa:
"Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y'Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu" (Ibyahishuwe 12:17).
Binyuze mu kwiga Bibiliya mu buryo bwimbitse, Abadiventisiti baje gusobanukirwa n'akamaro k'amategeko yari Ahera Cyane ho mu Buturo Bwera bwo mu ijuru. Ubwo barebaga ipfundo ry'amategeko y'Imana, bamenye akamaro k'Isabato, itegeko rya kane. Mu by'ukuri, iri tegeko ni ryo rigaragaza neza ko Imana ari Umuremyi kurusha andi mategeko yose, urufatiro rwo kuramya kose-ingingo izibandwaho by'umwihariko mu minsi iheruka amateka y'isi (soma Ibyahishuwe 14:6-12).
Uhereye kera kose, intego ya Satani yari iyo kubuza abantu kuramya Imana binyuze mu gutesha agaciro amategeko y'Imana. Satani azi ko "gusitara ku itegeko rimwe ari ugucumura amategeko yose" (Yakobo 2:10); bityo, ashishikariza abantu kwica amategeko y'Imana. Satani yanga Isabato kuko Isabato yibutsa abantu Umuremyi ndetse n'ububyo bakwiriye kumuramya. Ariko itegeko ry'Isabato na ryo ryanditswe mu mategeko y'Imana yabaga Ahera cyane ho mu Buturo Bwera bwo mu ijuru. Kubera ko amategeko ari yo asobanura icyaha, igihe cyose abantu bashaka kuba indahemuka ku Mana, amategeko yayo aba akwiriye gukomeza kugira agaciro, harimo n'itegeko ry'Isabato.
Intego y'iki cyigisho ni ukugaragaza isano iri hagati y'ubuturo bwera, amategeko y'Imana, ndetse n'akaga kari imbere gashingiye ku kimenyetso cy'inyamaswa. Tuzanarebera hamwe akamaro k'Isabato ku gisekuru cyo mu bihe biheruka.
Mu gihe wiga icyigisho cy'iki cyumweru, zirikana ko gishingiye mu gitabo cy'Intambara Ikomeye ibice 25-27.
Ещё видео!