Izi ni indirimbo 25 zigize umuzingo wa cumi na kabiri wa Cantate Domino Choir SDA, nk'uko ziri mu gitabo cy'Indirimbo zo Guhimbaza Imana, cy'itorero ry'Abadiventiste b'umunsi wa karindwi mu Rwanda, kuva ku ya 351 kugera ku ya 375. Izi ndirimbo kandi ziririmbwe ku buryo bwemewe n'iri torero.
Urutonde rw'indirimbo ziri kuri uyu muzingo wa 12 (Kanda ku ndirimbo ushaka uhite uyigeraho):
0:00 - Intro
0:04 - Umunsi Mwiza Uri Bugufi (351)
3:31 - Nitugera Mw'ijuru (352)
6:19 - Mu Maboko Ya Yesu (353)
9:27 - Mbe! Basare Tugashya (354)
13:41 - Turakuramya Mana (355)
15:56 - Nkomoko Y'ibyiza Bidateka (356)
17:49 - Ndishimye Pe! Yes' Arankunda (357)
20:06 - Yesu Yarampinduye Rwose (358)
23:31 - Umucyo Uva Mw'ijuru (359)
25:40 - Wisubika Kwihana Nshuti (360)
27:54 - Ubuntu Butangaje! (361)
30:31 - N'umutima Utuje (362)
31:49 - Yesu Mu Bugingo Bwanjye (363)
35:17 - Nyir' Ukwiringirwa Mana (364)
38:53 - Dor' Umwami Yes' Araje (365)
40:14 - Isoko Itemba (366)
42:42 - Kubw' Ijambo Ryawe (367)
45:37 - Kwizera Kwanjye (368)
48:27 - Ibyaha Byanjye Mbihaye Yesu (369)
50:56 - Twegerej' Igihe (370)
53:29 - Nagiriw' Ubuntu (371)
56:04 - Kwa Kwizera Kw'abakurambere (372)
59:06 - Tur' Abagenzi (373)
1:03:40 - Duhimbaz' Imana Y'Abrahamu (374)
1:06:00 - Mbeg' Urukundo! (375)
1:08:30 - End
Nk'uko twabisabwe n'abakunzi bacu, mu minsi iri imbere tuzabagezaho buri ndirimbo iri kuri uyu muzingo, buri ndirimbo ukwayo mu buryo bw'amajwi (audio) n'amagambo yanditse (lyrics) kugira ngo abazikeneye muzibone ku buryo buboroheye kandi biborohere kuziga.
Intego ya Cantate Domino Choir SDA Kigali – Rwanda ni ugushyira mu majwi indirimbo zo mu gitabo cyo Guhimbaza Imana cy’Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda no kuzishyira ku ma CD (audio) ikanazikorera amashusho (Visuel), zigafasha abizera b’ Itorero n’abandi bakunda izi ndirimbo mu kuziririmba bubahiriza amanota yazo, ku buryo bwubahiriza amajwi ane azigize.
Mbese ukeneye gukomeza kudushyigikira muri uyu murimo w'ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zo guhimbaza Imana? Ibitekerezo byanyu tubiha agaciro cyane! Twandikire kuri cantatedominoinfo@gmail.com
Dufatanye Guhimbaza Imana tukiri mw'isi, tunitegura kuzafatanya mu kuyihimbaza turi mw'ijuru. Imana ibigushoboze!
Ещё видео!