Emmanuel ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko, mu
giheburayo ku izina Immanu’el risobanura ngo Imana iri kumwe natwe.
Iri zina rizwi cyane muri Bibiliya aho mu isezerano rya kera Yozefu yabwiwe
kwita umwana Mariya azabyara izina Emmanuel. Hari aho uzasanga bandika
Manuel naho ahandi bakandika Manoel.
Ni umuntu urangwa n’ubwitonzi, aba acecetse, akunda gutemberera ahantu
nyaburanga.
Akora ibintu yitonze, ntabwo ahubuka cyangwa ngo agire umuvuduko, akora
kimwe kimwe yitonze cyarangira agatangira ikindi.
Ni wa muntu ubona ibintu mbere y’uko biba, yifitemo kureba kure. Ni umuntu
ucisha make ariko uzi kuganira, ushobora gutekereza ko atazi kuvuga cyane
ariko muri we aba ari intyoza n’ubwo atabigaragaza inyuma.
Ni umuntu utagendera ku muco, icyo abona ari ngombwa kuri we aragikora
atitaye kuri za kirazira
Ni umuntu utibabarira iyo yakoze ikosa aba yumva yahemutse bikamushavuza.
Emmanuel ariko ntabwo ari shyashya nubwo yitonda ariko agira kwikunda
cyane,arikubira kandi agira n’ishyari.
Mu rukundo yitwara neza, aba abirimo rwose kandi ashimisha inshuti ye.
Yishimira ubuzima abayemo bwose, uko bwaba bumeze kose.
Ni umuntu utazi guhisha amarangamutima kandi yumva ari uko bigomba
kugenda.
Ni umuntu ureba kure kandi w’umuhanga , gukora ubucuruzi biramuhira ntapfa
guhomba.
Immaculee nizina rihabwa umwana wumukobwa rikomoka mu gifaransa
risobanura imbaraga umwete.
Ещё видео!