Yesu Kristo ashimwe ! twishimiye kubagezaho indirimbo nshya "Ndakwiboneye". Tubifurije gufashwa no gusubizwamo n'ubutumwa burimo. Muyumve munayisangize abandi. Imana ibahe umugisha
Lyrics
1. Najyaga numva bakuvuga bakakuvuga ibigwi
bakakuvuga neza mwami wanjye ntarakumenya
Bakavuga ngo imirimo yawe irahebuje
Bakavuga ngo ukuboko kwawe gukora ibitangaza
Ibyo nkimara kubyumva mpita nza aho uri
ngo menye ko ibyo bakuvuga ari ukuri
Chorus: None nanjye ndakwiboneye
None nanjye ndakwiboneye
Ibyo bakuvuga byose ni impamo
2. Ni wowe wenyine uvura imvune zo mumitima
Ukomora n’ibikomere byayo
Abashonje urabagaburira
Abihebye ubabera Imana uko niko uteye mwami wanjye
Impuhwe no kugira neza
Ibyo ni byo bikuranga
Nanjye mpfashe icyemezo cyo kutazakuvaho
Nubwo abandi bagenda njye tuzagumana
3.Babyeyi muyivugirize impundu abagabo muyivuge imyato
Tuyivuge neza yishime inezerwe
Ещё видео!