Sobanukirwa abantu 5 ugomba kwirinda mu buzima bwawe uko byagenda kose
Kurikira iyi link winjire muri whatsap group y'Isaniro TV.
[ Ссылка ]
#isanirotv #menyabyose #sobanukirwa
#Inamayumunsi2022
Dusure:
www.isaniro.com
www.certifiedbuilders.rw
Reba izindi video:
Ibanga ryo kuba umukire:
[ Ссылка ]
AMAKOSA ABAKIRE BADAKORA:
[ Ссылка ]
Abantu batanu ugomba kwirinda mu buzima
Ni ngombwa mu buzima ko umuntu abana n’abandi, akagira incuti abana nazo umunsi ku wundi, gusa hari abantu ugomba kwirinda, kuko batazagusubiza inyuma gusa,ahubwo bazanatuma inzozi zawe zikendera.
Muri Menya Byose ya None, tugiye kuganira ku bantu batanu, utagomba kubana nabo.
Umuntu wa 1 ugomba kwirinda, ni umuntu uganya
Hari abantu birirwa baganya ukagira ngo bari kuririmba indirimbo z’amaganya, bagakora amatsinda baganyirizamo erega bakaba bamera nka korali, ubwo nawe waba incuti nabo ukazisanga ahubwo warabaye dirija wa korari yabo.
Abanyamaganya bahorana impamvu, bagatanga impamvu batabasha gukora ibyo bagomba gukora, bakakwereka impamvu ubuzima bwabo bumeze uko bumeze, bakakwereka impamvu ibintu bitari kujya mbere mu gihugu cyabo, ibintu byose bakakwereka ibibi bibirimo, ibyago bakabivunjamo amakuba, amahirwe bakayabyazamo ibyago,ibibazo bakabibyaza ibindi, ibisubizo bakabibyaza ibibazo, bakaba nta gisubizo na kimwe batanga.
Mwa bantu mwe kwirirwa umuntu arirarira ntabwo aribyo bihoza amarira, waboroga wahogora amarira siyo ashaka ibisubizo, nushaka impamvu zo kurira uzahora urira, kandi nushaka izo guseka, uzahora useka.
Rwose aho kugira amagana y’incuti ziganyaganya byarutwa ukabaho nta ncuti ufite, incuti iganya ikaba idashaka guhinduka rwose uzayireke, ushake incuti zibona ibyiza mu buzima, utazisanga nawe warabaye maganya.
Umuntu wa 2 ugomba kwirinda, ni umuntu udafite iyo ari kugana
Umuntu udafite iyo ari kugana nta ntego y’ubuzima aba afite, nta ntego aba afite yibyo agomba gukora, aba ari aho gutyo gusa, bwira bucya nuko ntakundi.
Uyu muntu ntajya yibaza ati se ubundi bwije nkoze iki? Ntashobora kwibaza ati se ubundi ndiho kubera iki? Ntashobora kugukebura ati bite ko mbona uri aho gusa kuko nawe aba ari aho gusa, kubana nawe, bishobora gutuma ubaho usa nkutegereje iminsi ngo witabarukire.
Conficius yaravuze ati hari abantu babaho kugira ngo barye, hari n’abarya kugira ngo babeho, rero reba aba bantu babereyeho kurya, aba bantu wagira ngo babayeho kugira ngo birire, ubirinde.
Umuntu wa 3 ugomba kwirinda, ni umuntu utegereje amahirwe
Abantu benshi baba bafite intego, gusa uburyo butekerezwa bwo kuzigeraho, buba butandukanye.
Hari abizera ko aribo bagomba guharanira kugera kuri izo ntego, bakaba bakora ibyo bagomba gukora ngo bazigereho, hakaba n’abumva ko bazazigeraho ku bw’amahirwe, bakicara bakituriza biteze ko umunsi umwe amahirwe azabagwirira, bakagera kubyo barota.
Kwicara ukituriza ngo ibintu bizikora byamera nk’ibya wa munyeshuri washakaga kuzaba uwa mbere mu ishuri, akicara akituriza ngo bizikora, abandi bakiga yisamariye agasamara ariko avuga ati mwige mukutuze mute murare amajoro nihahandi ngomba kuzaba umwambere, ni uko bikarangira arizuye, agahita yirukanwa.
Icyo ushaka burya uragiharanira, ufite icyo ashaka ariko akaba adashaka kugiharanira muhunge, uwumva ko ibintu bizikora muhunge, huza n’abarwanirira ibyo bashaka, utane n’ibigwari byiyicarira ngo bizikora, uti icyo yavuze ntakabuza kizasohoza, bagashingira kuri iri jambo, bakituriza ngo bizikora nyine.
Umuntu wa 4 ugomba kwirinda, ni umuntu utumva
Hari abantu batumva wagira ngo bariye ya ntumva njya numva bavuga, ukamubwira ukuri akakurwanya, agafunga umutwe ibintu byose akumva ko ari we uri mukuri, wamubwira ukuri akakurwanya mukaba abanzi, bigasaba ko kubana nawe ujya uhora umusingiza no mu mafuti ye, akanga urunuka ko waba wamukosora, uyu rwose uzamureke.
Ntukwiriye kubana n’umuntu mudasangira ibitekerezo, ntukwiye kubana n’umuntu utumva ibitekerezo by’abandi, ntukwiye kubana n’abafungayi, bareke utazavaho unaba nkabo.
Umuntu wa 5 ugomba kwirinda, ni umuntu wibonera uruhande rubi gusa
Ntakabuza rwose icyo ushaka kubonaho ibibi rwose ntiwabibura, kibe cyiza kibe kimeze nabi kibe kimeze gute, ushaka kubona ibyiza arabibona, ushaka kubona ibibi nawe akabibona.
Umuntu ubwira amahirwe mu kintu agahita akurondorera ibibi bitabarika ujye umwirinda, umuntu utabona ibyiza mu buzima jya umwirinda, umuntu unukirwa n’ibintu byose jya umwirinda, ejo utazisanga yaranakwanduje.
Uko byagenda kose mu buzima umuntu akenera incuti, izi twavuze ugomba kwirinda ariko singize ngo ujye ugenda uzamagana, zifate uzigishe zihindure imyumvire, izakunanira uyireke ugende uhuze nabo muhuje intego. Gusa niba nawe uziko ufite imwe muri iyi mico, ugira amahirwe kuba wumvishe impamvu abantu bagiye gutangira kuguhunga, gira bwangu uhinduke.
Iki kiganiro cyitwa Menya Byose, ni icy’isaniro, urubuga rw’abashaka ejo heza, Njye ndi Bellarme, ndabashimiye.
Ещё видео!