453. Satani asobanura ibyaduka mu buryo bwe, maze nk’uko abyifuza, abantu
bakibwira ko ibyago byisuka mu gihugu ari ingaruka z’uko basuzuguye icyumweru
(dimanche). Mu gushaka guhōsha uburakari bw’Imana, abo bantu b’ibyatwa bagategura
amategeko ahatira abantu kuruhuka ku cyumweru (dimanche). –10MR 239 (1899). (Ibyaduka Byo Mu Minsi y'Imperuka)
454. Icyo cyiciro cy’abantu ni na cyo kivuga ko niba kononekara gukwirakwira
vuba, ari uko “ingirwa sabato ya gikristo” itubashywe, kandi ko guhatira abantu kubahiriza
umunsi wo ku cyumweru (dimanche) byasubiza intekerezo z’abantu ku gihe. (Ibyaduka Byo Mu Minsi y'Imperuka)
Ещё видео!