I mpamvu #umugore Ushobora kugira imihango kabiri mu kwezi kumwe:
1. #Ibibazo by’imisemburo
Imisemburo igenzura uko imihango iza. Iyo imisemburo itajyanye, bishobora gutera imihango kuza inshuro nyinshi. Ibi bishobora guterwa n’impinduka ziturutse ku bwoba, impinduka z'igihe cy’ubwangavu, cyangwa igihe ugiye kugera mu gihe cya "menopause."
2. Guhindura uburyo bwo #kuboneza #urubyaro
Gutangira, guhagarika, cyangwa guhindura uburyo bwo kuboneza urubyaro bukoresha imisemburo (nk'ibinini, udukingirizo tw'imbere cyangwa inshinge) bishobora gutera amaraso kuza igihe kitari cy’imihango.
3. Igihe cy’ovulation
Bamwe mu bagore bashobora kubona #amaraso make mu gihe cy’ovulation (hagati mu kwezi), aho intanga y’ingore isohoka. Aya si imihango, ariko ushobora kuyitiranya n’imihango ya kabiri.
4. #Fibromes mu mura
Fibromes ni utubyimba dukunze kuboneka mu mura kandi dushobora gutera amaraso menshi cyangwa imihango itunguranye, harimo no kuza inshuro ebyiri mu kwezi.
5. #Polypes mu mura
Polypes ni udukoko dukunze kuboneka mu mura kandi dushobora gutera amaraso kuza hagati y’imihango.
6. #Indwara y’utugari twinshi tw'intanga ngore (SOPK)
SOPK ni indwara iteranya imihango, igatuma igaragara inshuro nyinshi cyangwa ikazimira igihe kinini.
7. #Umuhangayiko ukabije
Umuhangayiko ukabije ushobora kwangiza imisemburo, bigatuma imihango iza igihe kitari cyayo.
8. Kubyibuha cyangwa kugabanuka cyane k'umubiri
Iyo ibiro by’umuntu bihinduka cyane, bishobora kwangiza imisemburo, bigatuma imihango igaragara inshuro ebyiri mu kwezi.
9. Kwegereza igihe cya #Menopaus
Ku bagore bakuze bagana mu gihe cya menopause, imihango ishobora kuzana kenshi cyangwa ikazimira burundu, bitewe n’imisemburo itajyanye neza.
10. Indwara cyangwa infections mu gice cy'imbere
Indwara cyangwa infections mu mura cyangwa mu gice cyo hasi gishobora gutera amaraso kuza igihe kitari cy’imihango, kandi umuntu akayitiranya n’imihango ya kabiri.
Iyo ugize ikibazo nk’iki gikunze kugaruka, ni byiza kugana muganga w'abagore (gynecologue) kugira ngo agufashe kumenya impamvu nyayo no kugufasha kubona umuti ukwiye.
Ещё видео!