#kajoguitar #moongalaxytv #faidasebuhoro #derrickdondivin #sherryuwase #isimbitv #afrimaxtv #philpeter250 #yagotvshow
UKO NAJYIYE I BUGANDE (LYRICS)
-------------------------------------------------------
1. Bambariye bamwira ngo ujyiye i Buganda
aba ataye ubutindi ndararuka njya i Buganda
Ndararuka njya i Buganda
2. Bajyaga bambwira ngo abavayo,
Bazana ivarisi n'aggasafuriya
n' agatara bacanye ku manywa ya Rukamba
ndararuka njya i Buganda
3. Mbeshya abantu b'iwacu ko njya i Kigali
Bantumayo ibintu bampa n'amafaranga
ndayambukana..
Nguko uko najyiye i Buganda
4. Masaka Mbalala, ngenda ndaraguzwa
Ndinda ngera mu mujyi Kampala na Mirembe
Nguko uko najyiye i Buganda
Ni uko mpura n'umugore nti agandi Nyabo, Nawe ati ni Marungi Sebo.
Ni uko ndamukurikira kuko nari nizeye ko ampa akazi,
Tubigeze mu rugo ampa agatebe ati "Tura wansi"
Nti kare Nyabo.
5. Mu gitondo ntangira akazi k'ububoyi
Hashize imyaka ibiri ndagaruka
Inza mbeshya ko namburiwe Mbarara
Ibyo ni iki se mwe bagenzi
6. Ko najyiye gushaka ubukungu,
Umukobwa nasabaga ararongorwa
Ibyanjye bimarwa n'ubukene
Ibyo byose byabaye impitagihe
Ayiye ayiwee, ayiye ayiwee
Nguko uko najyiye i Buganda
Nguko uko navuye i Buganda
Hehe no gusubira i Buganda.
Ayiye ayiwee, ayiye ayiwee
NSANZE URI IMPARATA (Impala)
======================
1. Umukobwa KABANYIGINYA Rugamba
Abahungu bamubajije...
Mbe mukobwa ko ushira isoni RUGAMBA
Nshira izihe Mwa Buhungu mwe
R// Nsanze uri Imparata mwiriwe
Rugamba uri imparata mwiriwe
Nsanze uri imparata wiriwe
2. Umukobwa Kabanyiginya...
Bamutumye kwa muramu we...
Ko yamwuriranye urutara RUGAMBA
Nk'ako kanya aramwimukana
3. Icyo nakoze ntijya ibura...
Bamujyanye ku gasozi...
Bamukubita intaratara...
Bamutwaza intare n'ingwe
4. Nyirakuru yarabimenye...
Ko yahururanye udusaka...
Two gusheshamo agakoma...
Two guhemba KABANYIGINYA
5. NYIRAMUSAMBI yaravuze...
Umugore ni ufite ijosi....
NYIRAHUKU iti ceceka....
Umugore ni ufite ijigo
6. RUSAKE yaravuze...
Umugore ni uzi kuraha...
Igikeri kiti MVIRA AHO...
Umugore ni ufite amaga
ESE KO UJYIYE
-------------------------
1. Ese mugenzi ibyo ni ibiki ayiyaaa
Kubona ujyiye ntacyo dupfa ayiyaa
Kandi ari wowe gusa nizeraga ayiyaa
Mbese ni iki cyagutwaye umutima
Cyatumye ugenda utanambwiyee? ×2
2. Nageze iwanyu hari ku manywa...
Yewe no ku gusaba byari ku manywa...
Imbere ya Padiri byari byari ku manywa...
None ko ujyiye muriri joro
Iwanyu nzaza mvuge iki
Waretse ukazagenda habona yeweweee.
3. Mbabarira rwose umbwire ikikujyanye
Niba ari bagenzi bawe bagushutse
Niba ari Kaberuka wamwimye amatwi
Bahunge rwose ubihorere icyo bashaka ni ukudutanya.
Bihorere mama iyizire, (hejuru)
Ngarukira shenge ni wowe mfite
Ngarukira nyabusa ni wowe mfite
Ngarukira nyabusa ni wowe mfite
Ngarukira shenge ni wowe mfite.
#kajoguitar #karahanyuze #rwandanmusic #kigali #isimbitv #afrimaxtv #chitamagictv #xlargetv
------------------------------------------------------------
Video Director: Uwapat
Video Editor: Kabeza Joachim (Kajo Guitar)
Audio: Kabeza Joachim (Kajo Guitar)
Ещё видео!