Inyanja ya Jean Ntawuhanundi, Kigali, 1989, Rwanda
Tuzirikane ko uyu muhanzi Jean Ntawuhanundi (John Nyanja) yalirimbye n'izindi nyinshi, hali n'izo yashyize kuri channel ye hano [ Ссылка ] mbere y'uko atabaruka muri iyi ntangiriro ya werurwe 2021. Imwakire mu bayo.
Muryango wanjye uli hakurya y'inyanja
Ko mbona umuhengeri, ugera inkombe zose
N'abasare ntibashaka no kunyambutsa!
Ngo nongere mbarebe,
Ndetse nabasure
Ayiii wa nyanja weeee
Watuje nkiyambukira, nkajya gusura ababyeyi
Incuti n'abavandimwe.
Ngaterera ijisho, hirya no hino
Nkareba epfo na ruguru,
Nkitegereza imbere n'inyuma,
Nkabura n'inyoni itamba
NKabura n'uwa kiragira
Hiiiiiii ngo ansurire umuryango
Iyo nza kuba nk'akanyoni
Mba ngurutse nkagerayo
Iyo nza kuba nk'ifi weee
Mba noze nkagerayo!
Ayiii wa nyanja weeee
Watuje nkiyambukira, nkajya gusura ababyeyi
Incuti n'abavandimwe.
Mbe kanyamanza karembera hejuru y'inyanja
Ndabona werekeza ikirere cy'iwacu
Nk'aho uli uw'iyo iwacu
Reka nkwitumire: genda ubantahirize
Uti mugire amahoro
Kandi mugire urugwiro
Uti umunsi amazi y'inyanja azatuza
N'abasare bakankundira
Nzagaruka mu bivumu bya data
Nshire agahinda k'igihe kirambuye
Hiiiiii ntazibagirwa mu marembera(?)*
Ayiii wa nyanja weeee
Watuje nkiyambukira, nkajya gusura ababyeyi
Incuti n'abavandimwe.
Ещё видео!