Hashyizweho igicaniro cy'amasengesho cyiswe: INTEBE Y'UBUNTU ( Abah.4:16). (Online meeting ID: intebeyubuntu, Join the online meeting: [ Ссылка ]
Iyi link izajya ihora ifunguwe umunsi n'ijoro (24/7) kubantu bose bashaka gusenga by'ukuri. Iki gicaniro gishyizweho kizadufasha muri iki gihe guhagarara neza, kwihana agato n'akanini, kuba maso, bizakurinda kurangazwa na byinshi biriho kuko dutegurinzwa kwinjira mu mugambi w'Imana nyamukuru mu biyaga bigali.
Munyarwanda- Murundi- Munyekongo urapfira iki? Igihe wahereye nturarambirwa? Mbese ibyakubayeho byose, abo wabuze bose, ibyo wabuze byose ntibyaguhagije?
Uriho umuhamagaro, Imana ntizakureka ngo ukomeze gukora ibyo wishakiye, ngo niyo hasigara 1 izakoresha uwo. Muze twihane kuko urubanza ruheye mw'Itorero.
NB: Buri cyumweru ni special tuzajya tugira amateraniro rusange saa 21h00 isaha ya Europe ubwo ni 22h00 isaha yo mu Rwanda no mu Burundi. Buri wese ushaka gusenga, kwihana no gushaka mu maso h'Imana aratumiwe.
Iyi link izajya ihora ifunguye 24hrs kandi niyo tuzajya dukoresha mu materaniro rusange yo ku cyumweru. Nuhagera ugasanga abandi mujye mufatanya musenge, niwisanga kandi uri wenyine ujye utangira usenge kuko ni igicaniro ntabwo ari idini. Imana ibahe umugisha.
Online meeting ID: intebeyubuntu
Join the online meeting: [ Ссылка ]
Niba Application ya Free Conference Call utayifite, dore uburyo wayibona kugirango nawe tujye tubana mu masengesho.
1. Muri Play Store/App Store watelecharga/download Application ya Free Conference Call.
2. Iyo yabaye telecharge/downloaded ukanda ahanditse open/ouvrir uhita ukanda ahandi handitse Get Started/commencer ugashyiramo email yawe na mot de passe ukabona ahanditse Host, Schedule, Join..bikaba birarangiye. Wajya gusengana nabandi uhita ukanda kuri iriya link iri hejuru twabahaye.
BURI WESE ARATUMIYE MURI IKI GICANIRO 24/7
Ещё видео!