R/ Murashishoze igishimisha Imana Nyagasani, Umubyeyi udukunda aganje i Jabiro, Ibikorwa yiremeye bimukomere mu mashyi, Ni Umusumba byose akwiye kuratwa.
1. Muraharanire icyiza bavandimwe, nk’abana b’Imana, Ukwemera n’urukundo bibarange iteka, Bityo Umubyeyi wacu bizamunyura.
2. Uhora yizihiye Nyagasani, Ntarangwa n’ubwandu, Ahorana ubumanzi n’umutima utuje, Maze muri bagenzi be agasabana.
3. Muragirane inama bizabafasha gutunganya igikwiye, Imana izabasange muhuje urugwiro, Muzabe intore zayo izabatonesha.
4. Muragenze nk’abana b’urumuri mubere urugero abandi, Muzakere gutsinda mwambariye gusenga, Muzatorwe mukunzwe mwitwa abaziranenge.
5. Muzahore mwitwa inyangamugayo mwizigamire ibyiza, Muzataramire Imana mwicaye Paradizo, Aho imungu itazigera kuzonona
#MurashishozeIgishimishaImana
#PadiriRemyMVUYEKURE
#yezuakuzwe
#CatholiqueRwanda
#SingizwaNyagasani
Ещё видео!