#Karahanyuze
TAXI - ORCHESTRE ABAMARARUNGU
-Yampayinka data! Reka sha winsunika!
-Ariko urabona ko iyo Taxi uyigendamo wenyine?
-Ariko ko mubigenza gutyo nkatwe abanyambaraga nke turabigenza gute?
-Niko se ba sha ko mubyigana mu murongo muragana he?
-Ndagana Ruhengeri-Gisenyi
-Ma,Ma,Mama ndashaka umugati!(X2)
-Ruhengeri-Gisenyi!, Ruhengeri-Gisenyi!,Ruhengeri-Gisenyi!
-Uramenye ntuntendeke,niba uziko harimo umwanya umbwire ninjire
-Erega ndakurikiza umubare ntarengwa!
Nugira aho ushaka kujya, uzigire muri Gare Routiėre
uzahasanga imodoka za Taxi bazakubwira
igiciro gihwanye n’aho ushaka kugera bazahakugeza
Aba Taximen twiyemeje gukorana
umwete n’umurava nta muvundo urimo (x2)
Natwe abaturage turabyishimiye kwifatanya namwe
Mu ngendo zacu za buri gihe (x2)
Taxi ziva I Kigali zigana mu nzira zose
Rwamagana Kibungo,Ruhengeri na Gisenyi,
Gitarama Nyanza na Butare
Taxi ziva I Kigali zigana mu nzira zose
Gikongoro Cyangugu,Cyangugu Kibuye,aho hose zirahagera
Byumba Gatuna, Nyamata Gashora,
Zigahindukirana abifuza bose kugera I Kigali
Iyo Taxi iragana he?
Iragana I Gikondo, I Remera I Kanombe ,I Kabuga haa
Wowe se sha?
Ngewe ndagana I Nyamirambo ngahingukira kuri stade
Nkagarukana abajya mu mugi
Iriya se?
Iramanuka Muhima yose igatambagira mu Gatsata
ikagarukira I Gaseke(x2)
Nimuze mbatware neza mu minota ibiri, mbageze ku Giticyinyoni kuko nambuka Nyabarongo(x2)
Nongere mbazamukane mwafunze ibirahure byose
Ndi muri vitensi ya kane ihoni ridatuzaaa (x2)
Ningera hagati mu Muhima mu nzira igana I Kinyinya
mbashyiriremo iya gatatu,mbageze ku kazi kanyu,vuba bidatinze
Njye ndi Rutemikirere manuka Kiyovu cyose,
Kimicanga nahafashe,nkomeze ngana ibumoso,
Shoferi mpagarika hano ku mubano nahageze
Ubu mu kanya ndaba ndi za Minisiteri ku kacyiru
mpindukirane abajya mu mugi
Yemwe banyamurava mukunda igihugu cyacu
Muramenye ubuzima bw’abantu imfubyi zirarushya
N’aho wakwisunga SONARWA cyangwa se SORAS
Ntuba uziko nawe Shoferi wasigara
Mimi nakwambia Shofeli akariro gake na feri
Cunga Makona Muzuli Hiyo ni Shauli yako,
Hiyo ni Shauli yako
Dore aho ikibazo kiri tubyumvikaneho twese,
Wimpagarika ahatari icyapa mugenzi wange ni ikizira
Bishobora gutuma mpanwa,n’utwo nakoreye sinducyure
Umenyeko na nyiri Imodoka
Nawe yayiguze ayikunze kugirango izamurwaneho,we n’umuryango we
Mimi nakwambia Shofeli akariro gake na feri Cunga Makona Muzuli
Hiyo ni Shauli yako, Hiyo ni Shauli yako
Dore aho ikibazo kiri tubyumvikaneho twese,
Wimpagarika ahatari icyapa mugenzi wange ni ikizira
Bishobora gutuma mpanwa,n’utwo nakoreye sinducyure
Umenyeko na nyiri Imodoka
Nawe yayiguze ayikunze kugirango izamurwaneho,we n’umuryango we
Ещё видео!