#IJAMBORYAHINDURAUBUZIMA #PabloEscobar .
Yari umucuruzi ukomeye cyane w’ibiyobyabwenge ndetse bivugwa ko ari we mucuruzi wabyo wakoreshaga ubwenge bwinshi no kugendera kuri gahunda mu buryo budasanzwe, yahoranaga udushya ku buryo nta wundi urabaho nka we.
Uyu mugabo Pablo Emilio Escobar Gaviria yakomokaga ku mugabo w’umuhinzi w’umukene wo muri Colombia aza guhinduka umwe mu bantu batinywa kandi bafite amafaranga ku isi cyane kuko ngo nibura 4/5 bya kokayine yose yo ku isi yari mu maboko ye.
- Mu myaka y'1980 Escobar niwe wacuruzaga 80% bya kokayine yose yo ku isi
Ushobora kwibaza ko ibi bidashoboka ariko Escobar niwe wabaga ari boss mukuru, abandi bazwi akaba ari nabo bakunze gufatwa n’inzego z’umutekano mu bihugu bitandukanye babaga ari abakozi ba Escobar cyangwa nabo ibyo bacuruza ari we babikuraho.
Ibi byatumaga yinjiza miliyoni 60 z’amadolari buri munsi.
- Yinjizaga muri Amerika toni 15 za kokayine buri munsi.
Aho imbaraga ze zari zigeze, Escobar yari asigaye ari we nzira yonyine ishoboka yo kunyuzaho ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika, uwabaga wese ashaka kwinjiza kokayine muri Amerika yamuhaga hagati ya 20 na 35% by’inyungu ku bicuruzwa bye akabimwinjiriza muri Amerika ntawe umuketse.
- Pablo Escobar yabikaga amafaranga mu mirima, mu mazu ashaje.... agera kuri $500M buri mwaka
Yabaga afite amafaranga menshi cyane ndetse amwe akabura uburyo bwo kuyabika, agahitamo kuyatabika mu mirima y’iwabo muri Colombia, inzu zishaje zitabamo abantu, mu nkuta z’amazu y’abantu bamukorera n’ahandi hatandukanye kandi ngo ayo mafaranga yashoboraga kuyibagirwa, ariko ntawe yari kuyabitsa ngo ayamutware kubera uburyo bamutinyaga.
- Yatwitse amadolari miliyoni 2 acanamo umuriro umukobwa we akonje.
Umunsi umwe Escobar n’umuryango we bahungaha inzego z’umutekano, bari batuye ahantu bihishe, umwana muto w’umukobwa wa Escobar imbeho ikomeye iramufata, nuko Escobar ashumika inoti z’amadolari zifite agaciro ka miliyoni 2 kugira ngo umwana we agarure agashyuhe.
- Yemereye leta ya Colombia gufungwa ariko agafungwa muri gereza yiyubakiye
Pablo Escobar nk’umunyamafaranga ndetse nk’ikihebe ntibyari byoroshye kumufunga.
Mu 1991 yemeye kujya muri gereza ariko itari ibonetse yose, yajyanwe muri gereza yise “La Catedral” yiyubakishirije, yari ifite ikibuga cy’umupira w’amaguru, icyokezo (barbeque pit) n’ahantu hisanzuye ho kwicara.
Hafi yaho yubatse habaga umuryango we, Yahawe uburenganzira bwo guhitamo abandi bagororwa bashobora kuza kuba muri iyo gereza ye ndetse n’abagomba kuyirinda bose ni abo yari yihitiyemo.
Yari yemerewe kandi gukomeza ubucuruzi bwe no gusurwa uko abishatse.
Icyongeye kuri ibyo, abayobozi bo muri Colombia ntibari bemerewe kwegera gereza ye nibura muri kilometero 4.
Byose byaje guhinduka ubwo itangazamakuru ryatangiraga kugaragaza ko ibyaha bitandukanye Escobar akibikomeje n’ubwo yitwa ko ari muri gereza.
Ibi byatumye leta ipanga kumwimurira mu yindi gereza ariko Escobar aza kubimenya aratoroka.
Muri make amateka ya Ecobar akubiye muri iyi ncamake.
Pablo Escobar yavukiye mu gihugu cya Colombia mu 1949, yavutse ari uwa 3 mu muryango w’abana 7.
Yize kaminuza ariko aza kuyivamo atarangije yishora mu byaha bitandukanye byavagamo amafaranga, yatangiye yiba imodoka, akagurisha mu buryo bw’ubujura cyangwa uburiganya ibintu bitandukanye, yaje kujya ashimuta abantu akabarekura ahawe amafaranga menshi, nyuma aza kwinjira mu bucuruzi bwa kokayine yajyanaga muri amerika mu myaka ya za 1970.
Ubucuruzi bwe bwaje gukomera ku buryo mu gihe cye nibura yabashije gutunga miliyari 42 z’amadolari.
Ukurikije uko amafaranga yikubye agaciro muri iki gihe, ayo mafaranga yanganaga na miliyari 107 z’amadolari muri 2017.
Mu mwaka w'1989 Pablo Escobar yashyizwe na Forbes ku mwanya wa 7 mu bantu bakize ku isi.
Ubu bucuruzi bwe yabaga afite abandi ahanganye nabo ku isoko, ibi byatumaga yisasira benshi, akabica barimo abakozi be, abapolisi, abacamanza, abandi bacuruzi, abanyamakuru, abanyapolitike n'abandi bashakaga kumwitambika.
Escobar yashatse umugore afite imyaka 27, hari muri 1976, umugore we Maria Victoria Henao yari afite imyaka 15 babyarana abana 2.
Yaje kwicwa na polisi mu 1993 aho yari yihishe nyuma yo gutoroka gereza, yicwa arashwe isasu mu gutwi.
Icyo gihe Yari afite imyaka 44 y’amavuko.
Ещё видео!