Gospel Artist: INKURUNZIZA FAMILY CHOIR
Church: BIBARE SDA CHURCH
Location: Kigali-Rwanda
__________________________
Yesaya 60:20
Izuba ryawe ntirizarenga ukundi, kandi ukwezi kwawe ntikuzijima, kuko Uwiteka ari we uzakubera umucyo uhoraho, n'iminsi yawe yo kuboroga izaba ishize.
Written and composed by Jackson
Studio:Coda Music
Audio producer: M.James
Vocal Arrangement: Jackson & Intime
Guitar Bass: Merquior
Guitar solo: Cyiza & James
Guitar Acoustique: Intime
Main Pianist: Praise
Second Pianist: Eric
Drums: Oasis_Leoben
Video producer : Jay pro.
Executive producer: Inkurunziza Family Choir
Turashima Imana kubwo kutubashisha gukora umurimo yaduhamagariye,kd dukomeje gushimira buri wese ukora uko ashoboye ngo adushyigikire mu gukora uyu murimo,IMANA IBAHE UMUGISHA.
Ukeneye kuduha ibitekerezo cg se kudutera inkunga wakwifashisha iyi numero
(+250)788784890 cg kuri Email:inkurunzizafc@gmail.com
Lyrics
1.Nzazibura imigezi mu mpinga z'imisozi n'amsôko mu bikombe hagati ubutayu bwawe nzabuhindura ibidendezi by'amazi atembe hakurya
n'igihugu cyumye nzagihindura amasôko ngarure ubuzima mu bantu banjye
Umwijima uzabudikira abandi ehee
Bishoboka ko bazaba batareba imbere yabo
Ariko wowe nzakumurikishiriza mu maso hanjye,ntabwo uzigera uyoba
Chorus:
Izuba ryawe ntirizigera rizima kd
Ukwezi kwawe nako ntikuzahagarara kumurika, kuko nitwa Ndiho iyo nsezeranye ndasohohoza humura mwana wanjye humura
Ngufunguriye amarembo y'imigisha yawe,nguharuriye inzira inzira zawe, wibagirwe imibabaro wagiriye mu butayu
Mwana wanjye kanani ni iyawe.
2 .Twohozee mu bihe bibi by'uruzerero
Ntabuturo twari dufite muriwe
Imitima yacu yari yaciriweho iteka
Umwanzi aziko anesheje.
Nyamara Imana yo yari ifite ibanga iryo banga
Ryari ku mutima wayo.
Yahishe satani ibyo gucungurwa kwacu irabirinda irabisohoza.
Tubona ubuturo twituriye muri Yesu
Turakomeye turashinganye.
Ещё видео!