#WhatsApp0788718787
Intagram: [ Ссылка ]==
email : vedasteniyondora@gmail.com
Ndagushimiye kubwo gufata umwanya wawe ukareba iyi ndirimbo, ndashima Imana ko yabanye nanjye mu itunganywa ryayo, ndanashimira ababigizemo uruhare bose.
By'umwihariko:
_ Bruce HIGIRO (Audio Producer - KLN STUDIO)
_ T-Jack & Alexis (Video producers - CONQUER FILMS)
UZI GUKUNDA
1. Iby'urukundo rwawe Yesu we
byananiye kubyumva,
mpora mbisoma nkabyumva babyigisha
nkabikurikira ariko sinyurwa.
Mbyibaza ku manywa nkageza ubwo nsinzira,
nkabibyukana, sindabishyikira ohhhh
Nabuze n'umuhanga wabinsobanurira neza
babivugaho agace gato gusa nkumva sinyuzwe.
iby'urukundo rwawe biraremereye cyane
ubwonko bwanjye ubanza butabibasha.
ayiiiiiii, ubwonko bwanjye oya ntibwabibasha.
C/ Ni wowe wenyine gusa uzi gukunda
abandi turagerageza, ehh ni ukugerageza
ariko wowe Mwami wanjye gukundda urabizi
Yesu weee, urabizi.
2. Bakwambitse ingofero y'ubugome,
ari ryo kamba ry'amahwa ngo rikubere ingata
maze wikorere umusaraba uribubambweho.
Kwikorera ntibyari gushoboka
ushyira ku bitugu, ushyira nzira uragenda
ugenda uwugwana, urihangana
umubiri wawe uhinduka inyama uremera
bawushinga ureba uramaramaza
bawukubambaho urabyemera ngo ni ukubera urukundo
kandi abo wakundaga gutyo, ntibakwemeraga.
iby'urukundo rwawe jye biransiga.
ndagusabye ku rutonde rw'ibikorwa
bizakorwa tugeze imuhira
ntihakaburemo umwanya w'ubuhamya
unganirize iby'urukundo rwawe
kuko iyo mbitekereje jye biransiga.
Wifuje ko twavugana by'umwihariko
watwandikira kuri address
e-mail: vedasteniyondora@gmail.com
Tel: +250 788 718787
Ещё видео!