1. Ibyo wankoreye birandenga nkaririmba,
bigatuma mpaguruka nkagana mu ngoro yawe, kuko wantwaye umutima.
Ref/ Ndaje, ndaje, imbere yawe Mana, nje kugusenga Dawe, imbere yawe niho mbonera amahoro nyakuri, nje kugushima kuko ibyo wankoreye bingaragariza ineza yawe.
2. Iyo umpamagaye numva ijwi ryawe Mana yanjye, nkabaduka nishimye nkerekera ingoro yawe, ubwo umpamagaye nanjye.
3. Ubwo nari kure warantabaye, Mana yanjye unkiza umubisha unyemeza ko ndi uwawe, kuko wanyigaruriye.
4. Ibyo nagusabye warabimpaye Mana yanjye, umenyera ibikwiye na mbere yuko ntakamba, warandabagije Mana.
Ещё видео!