#PAPI_CLEVER
#MORNING_WORSHIP
#INDIRIMBO_ZO_MU_GITABO
47: N'igihe git' intambar' igashira.
Indirimbo z'Agakiza
1N'igihe git' intambar' igashira.
N'igihe git' umurab' ugacyahwa.
Noneho nkarambik' umutwe wanjye
Muri rwa rubavu rwa Yes' unkunda.
Mw ijuru ntihazageramw ibyaha,
Ni cyo gituma huzuy'amahoro.
2Umubabaro n'uw' igihe gito.
ljoro, na ryo n'iry' igihe gito.
Ndirira kenshi mur' iyisi ndimo,
Ariko nuko ntarabona Yesu.
Hazabahw igitondo gihoraho,
Ni bwo ntazongera kurir' ukundi.
3N'igihe gito ngifit' umuruho.
N'igihe gito nkazabona Yesu.
Ni bwo nzaba ntandukanye n'ibyago.
Nzaba mbumbatiwe mu maboko ye.
Nzi ko mw jjuru hatab'umwijima.
Habah' umucyo uhorahw iteka.
4Noneho nta cy' umubabar' u ntwaye,
Kuko nzawibagirirwa kwa Yesu.
Nubwo ngifite kubabazwa mw isi
Mw ijuru nta mubabaro n'urupfu.
Iman' izahanagur' amarira,
Izavanah' umubabaro wose.
Ещё видео!