Kuki ntavuza impundu,
Ko mbonye uwo Imana yangeneye
Kuki ntavuza impundu,
Kandi ali we mahoro yanjye.
Njye nsingiza iyaturemye
Kuko ariyo izi ibizambaho
Nzaguruka nyikorere; nifatanye n’aboroheje
Njye mfite intego ikomeye,
Yo kwamamaza urukundo
Nzajya hose ndulirimba kuko mbona ali byo bikwiriye.
Ese nitwirengagiza,
Ko hariho abakeneye urukundo
Aho ntituzabyicuza bitagifite igaruliro ?
Njye n’uwo Imana yangeneye,
Tuzakunda ibiremwa byose
Tuzirinda icyabangamira imbaga Rurema yihangiye.
Kuki ntavuza impundu,
Ko mbonye uwo Imana yangeneye
Kuki ntavuza impundu,
Kandi ali we mahoro yanjye.
(Hubert Bigaruka, Rwanda)
Ещё видео!