Prezida wa Guverinoma y'u Rwanda ikorera mu buhungiro aratuganiriza ku bibazo bihangayikishije impunzi z'abanyarwanda zugarijwe n'ihagarikwa rya stati y'ubuhunzi.
Ku tariki ya 19/06/2017, i Geneve mu Busuwisi habereye inama mpuzamahanga ku kibazo cy'impunzi z'abanyarwanda.
Pad Th Nahimana, Prezida wa Guverinoma y'u Rwanda ikorera mu buhungiro, yari yayitabiriye.
Nyuma y'iyo nama, Radiyo Ijwi Rya Rubanda yamubajije kuri iyo nama no ku bibazo by'impunzi Leta y'u Rwanda n'Umuryango HCR wita ku mpunzi bashaka kuvaniraho stati y'ubuhunzi bakurikije ingingo zikubiye mu cyo bita 'clause de cessation'.
Iki ni igice cya 2 cy'ibyo twaganiriye na Padiri Thomas Nahimana kuri icyo kibazo.
Muri iki gice, turibanda ku bibazo byihariye ku mpunzi zo muri ZAMBIA, izo muri RDC (Republika Iharanira Demokarasi ya CONGO), izo muri CAMEROUN no ku byavuzwe n'intumwa za Leta y'Inkotanyi zari zitabiriye iyo nama.
Mbere yo gusoza ikiganiro, Prezida wa Guverinoma y'u Rwanda ikorera mu buhungiro arashishikariza abanyarwanda kuyitera inkunga kugira ngo ibone uburyo bwo kurushaho guharanira uburenganzira bw'impunzi no kuzivuganira.
Ещё видео!