#amafaranga #inkoranetv #ubukire
GUTSINDA UBUKENE BIRASHOBOKA CYANE!!! Napoleon Hill aratugezaho inama zitangaje zatandukanya umuntu n'ubukene mu gitabo cye cyamamaye Think And Grow Rich. Mu gice cya 27 cy'Inzira njyabukire, turarebera hamwe imbaraga yo kwizera, yakoreshejwe na Mahatma Gandhi n'umuherwe Andrew Carnegie na Charles M. Schwab bakagera ku ntego.
Nitwa Inkorane TV, umuyoboro ubamenyesha ibyo mutazi ukabibutsa ibyo mwibagiwe.
Ndi mu ntambara ikomeye ndwanamo n'abanzi batagaragara ari bo UBUKENE, INZARA, INTAMBARA, INDWARA N'IBYOREZO, UMUBABARO N'URUPFU.
Kuvukira mu bukene bukabije mu muryango wibera mu cyaro cyo mu Rwanda bituma mpora mparanira ubukire bityo ngatsinda "Agahinda nasanze Gahinda".
Mu gihe maze hano ku isi:
Nanditse ibitabo birenga 6
Naganiriye n'abakire n'abahanga barenga 60
Nasomye ibitabo birenga 600,
Naciriwe imigani irenga 6000
Numvise inkuru zirenga zirenga 60,000
Nzabagezaho inkuru zirenga 600,000
Hano mu muryango mugari w'Inkorane:
Guhimba, kwandika no kuvugurura inkuru ndende zikora umutima no kuzibara,
Kwigisha amateka n’umuco Nyarwanda ya mbere y'ubukoloni na nyuma
Tubagezaho Imigani miremire n'imigani y'imigenuro, ibisakuzo, ibisigo, insigamigani, inshoberamahanga, y'ubukoroni n’inzira z’ubwiru hagamijwe gutyaza ubwenge.
Tubagezaho ubuhamya n'inkuru z'ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.
Gusobanurira Abanyarwanda n'Abanyamahanga ibyiza by'u Rwanda, abakurambere b'u Rwanda n'intwari zubatse u Rwanda kuva kuri Gihanga n'abandi bami nka #Kigeli, #Mutara, #Cyilima, #Mibabwe, #Yuhi, #Ruganzu n'intwari z'u Rwanda nka #Nyirarumaga, #Robwa, #Ndabaga, n'abandi.
Tubagezaho inkuru z'abantu bikuye mu bukene nka Dr. Myles Munroe, Napoleon Hill, Yezu, Muhammad, Buddha, Sina Gerard Nyirangarama n'abandi bakire ba mbere mu Rwanda muri Afurika no hirya no hino ku isi.
Gusoma no gusemura mu kinyarwanda ibitabo byamamaye by'ikinyarwanda, iby'icyongereza, igifaransa n'izindi ndimi by'abanditsi batandukanye nka Robert Kiyosaki, Brian Tracy, Prof Yuval Noah Harari, Robert Green n’abandi.
Kwigisha abantu ururimi rw'ubuzima, bityo bagasobanukirwa ubuhinzi n'ubworozi cyane, imirire iboneye, ubuvuzi bwa Gakondo cyangwa bwa Gihanga,
Mu nkuru zacu, tubagezaho ibyabayeho mu Rwanda binyuze mu nkuru zishingiye ku buhamya nyabwo, imigani iryoheye amatwi, n’ibitekerezo byubaka bifasha Abanyarwanda kumva neza amateka yabo, imbaraga zabo z’imbere, ubushobozi, ndetse no guharanira ejo hazaza heza.
Tubabarira inkuru z’abaharaniye ubumwe n’ubwiyunge, ubwigenge n’ubutwari mu bihe by’amage n’amakimbirane, abahanze udushya mu bihe bitandukanye, no kuzamura imibereho myiza n’bukungu mu bihe byari bigoye.
Inshingano zacu ni:
o Gufasha abantu gusobanukirwa imikorere y'amafaranga, n'uko bakikura mu bukene bakaba abakire.
o Kurema, indangagaciro nshya, no gusigasira izisanzwe.
Umuhamagaro wacu ni:
Dufasha buri muntu kumenya umuhamagaro we, ubushobozi n'impano karemano yifitemo no kubibyaza umusaruro.
Gutandukanya abantu n'ubukene biciye mu nzira njya bukire, n'inzira ndemabukire.
Guhindura imburamumaro mo ingirakamaro
#Inkorane2100, ni Icyerekezo turimo cyo kurema isi y'umunezero, turwanya abanzi batagaragara ari bo: amakimbirane, (impaka, amacakubiri, intambara), inzara, indwara n'ibyorezo, urupfu n'umubabaro.
Muri Icyo cyerekezo, Dufatanya abantu benshi, barimo abanyapolitiki, abanyamateka, abanyamakuru, abaganga, abubatsi, abahinzi n'aborozi.
Twibanda ku:
Gusobanukirwa inkomoko, n'aho tugana.
Kubaka umutima muzima
Kuvumbura umuhamagaro, ubushobozi n’impano karemano
Kurema, guteza imbere no kubyaza umusaruro ubushobozi buhahano
Kubyara umusaruro no kurema ubukire.
Inzira zacu ni:
Inzira y'Umutima
Inzira y'Umuhamagaro
Inzira y'Irema
Inzira y'Umuco Nyarwanda
Inkingi zacu ni eshatu: #Ubushake #Ikizere #Ubushobozi
Dushishikariza abantu: #Kubahoneza, #Kwisobanukirwa no #Kwibyazaumusaruro
........................................................
Welcome to Inkorane TV, where we bring the rich heritage of Rwandan history, tales, and culture to life through storytelling in Kinyarwanda. Our channel is dedicated to preserving and sharing the timeless wisdom and inspiring stories of Rwanda, alongside translating world-renowned business and self-improvement books into Kinyarwanda as well as Rwandan business success stories.
Join us as we explore the deep cultural roots of Rwanda, celebrate our stories, and empower our community with knowledge that bridges tradition and modern financial literacy. Whether you're here to learn about our history, be inspired by our tales, or grow your understanding of business and finance, Inkorane TV offers something valuable for everyone.
Subscribe to Inkorane TV and be part of a growing community of Inkorane that values both cultural heritage and personal growth. Our focus is on Rwandan culture, Kinyarwanda storytelling and Wealth, business and Financial advise in Kinyarwanda.
Ещё видео!