Aha rero....
Amahoro ku giti cy'umuntu
Ni uburenganzira bushobotse
Mu mibereho ye n'abandi
Mu migilire yagennye ubwe
Atabangamiye rubanda
Nk'uko bazira kubimugirira na bo !
Amahoro ngo umuyobozi ayobore
Ngo umubwiriza abwirize
N'ukiranura ashobore gukiza
Bityo rero nta mubyigano
Aha rero....
Amahoro ku giti cy'umuntu
Ni uburenganzira bushobotse
Mu mibereho ye n'abandi
Mu migilire yagennye ubwe
Atabangamiye rubanda
Nk'uko bazira kubimugirira na bo !
Ngo mu bwenge n'imbaraga
Umuhinzi avanemo uburumbuke
Kuko ali cyo gihembo cy'imiruho
Buri muntu ku by'amahoro
Aha rero....
Amahoro ku giti cy'umuntu
Ni uburenganzira bushobotse
Mu mibereho ye n'abandi
Mu migilire yagennye ubwe
Atabangamiye rubanda
Nk'uko bazira kubimugirira na bo !
Ngo umufundi mu bwenge n'uburyo bwe
Abyaze ubutunzi ibitangaza
Bityo nawe abe urumuli rwacu
Aho ali, nk'abandi ahabo
Aha rero....
Amahoro ku giti cy'umuntu
Ni uburenganzira bushobotse
Mu mibereho ye n'abandi
Mu migilire yagennye ubwe
Atabangamiye rubanda
Nk'uko bazira kubimugirira na bo !
Amahoro ngo umuntu yikingemo
Niba arambiwe urusaku
Kandi ahaze amaso amuhozeho
Nk'aho iby'amatsiko bibuze
Aha rero...
Amahoro ku giti cy'umuntu
Ni uburenganzira bushobotse
Mu mibereho ye n'abandi
Mu migilire yagennye ubwe
Atabangamiye rubanda
Nk'uko bazira kubimugirira na bo !
Amahoro
Ngo umuvuzi mu buhanga bugena Imana
Akuze igiti cy'ubuzima
Amahoro kuli buri wese
Byose ku bw'amajyambere
Amahoro ku giti cy'umuntu
Nk'uko nanjye kuli iyi nanga
Inshuti y'amagara itanguha
Ishobora kuvuga byinshi kuli njye
Kuruta abankurikiye bose
Nacurangaho, nkalirimba
Igihe binshobokeye cyose
Nsanga umunsi ntaragura ibara
Aha rero...
Amahoro ku giti cy'umuntu
Ni uburenganzira bushobotse
Mu mibereho ye n'abandi
Mu migilire yagennye ubwe
Atabangamiye rubanda
Nk'uko bazira kubimugirira na bo !
Ещё видео!