AMASEZERANO Y'UBUFATANYE HAGATI Y'IHURIRO FCLR-UBUMWE N'ISHYAKA RDI-RWANDA RWIZA.
Dukurikije inyandiko y'amasezerano y'ubufatanye hagati y'ishyaka
riharanira imibereho myiza y'abaturage (P.S Imberakuri) n'Urugaga
Ruharanira Demokarasi no kubohoza u Rwanda (FDLR) n'imigereka yayo
yashyizweho umukono tariki ya 12 Kanama 2012 ubwo iryo shyaka n'urwo
rugaga bibumbiraga mu IHURIRO rigamije kubohoza u Rwanda
n'Abanyarwanda (Front Commun pour la Libération du Rwanda,
FCLR-UBUMWE),
.Dushingiye kandi ku biganiro n'imishyikirano IHURIRO FCLR-UBUMWE
n'Ishyaka RDI- Rwanda Rwiza bagiranye, cyane cyane imishyikirano yo
muri Gicurasi 2013 yakurikiwe n'iyabaye kuva tariki ya 24 kugeza
tariki ya 30 Ukwakira 2013,
.Ihuriro FCLR-UBUMWE n'Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza, biyemeje kugirana
amasezerano y'ubufatanye ateye atya:
1.Ihuriro FCLR-UBUMWE n'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje gukorera
hamwe politiki ishingiye ku bitekerezo byo kubanisha Abanyarwanda bose
nta kurobanura, hashingiwe cyane cyane ku ngingo zikurikira:
-Kumvisha Abanyarwanda n'impunzi z'Abanyarwanda aho bari hose ku isi
kumenya ukuri ku bikorwa mu gihugu cy'u Rwanda, kubashishikariza
kujijukirwa n'amateka y'igihugu cyacu, guharanira ubwisanzure no
kwishyira ukizana mu bitekerezo byubaka demokarasi,
-Guharanira gushaka icyatuma ikibazo cy'Abanyarwanda gisobanuka kandi
kigakemuka burundu nta maraso yongeye kumeneka,
-Kurengera impuzi z'Abanyarwanda aho ziri hirya no hino kw'isi, no
guharanira ko zatahuka mu mutekano mu gihugu cy'u Rwanda, zigasubizwa
mu byazo nta mananiza.
2.Ihuriro FCLR-UBUMWE n'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje gufatanya
urugamba rwo gusobanura no kumvikanisha neza ikibazo cy'Abanyarwanda,
imiterere n'intandaro zacyo mu ruhando rw'amahanga,mu bihugu byo mu
karere k'ibiyaga bigari n'ibyo hirya no hino ku isi no mu miryango
mpuzamahanga (diplomatie).
3.IHURIRO FCLR-UBUMWE n'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje
gushishikariza andi mashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda
guhuriza hamwe imbaraga kugirango haterwe intambwe ikomeye muri
politiki yo guhindura vuba imiyoborere mibi y'igihugu.
4.IHURIRO FCLR-UBUMWE n'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA byiyemeje kunonosora
bidatinze gahunda y'ibikorwa byihutirwa mu rwego rw'ubufatanye.
5.Aya masezerano y'ubufatanye hagati ya FCLR-UBUMWE na RDI-RWANDA
RWIZA ashyizweho umukono n'Umuyobozi w'IHURIRO FCLR-UBUMWE muri iki
gihe (Président en exercice) n'uw'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA.
Bikorewe i Buruseli n'i Walikale ku wa 14 Mutarama 2014
Mu izina ry'IHURIRO FCLR-UBUMWE, Umuyobozi wa FDLR (ai)
Gen Maj BYIRINGIRO Victor (sé)
___________________________
Mu izina ry'Ishyaka RDI-RWANDA RWIZA ,Umuyobozi wa RDI
TWAGIRAMUNGU Faustin.(sé)
___________________________
Ещё видео!