Kuko umutsima w’Imana ari umanuka uva mu ijuru, ugaha abari mu isi ubugingo
34. Baramubwira bati “Databuja, ujye uduha uwo mutsima iteka.”
35. Yesu arababwira ati “Ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato.
36. Ariko nababwiye yuko mwambonye, nyamara ntimwizera.
37. Uwo Data yampaye wese aza aho ndi, kandi uza aho ndi sinzamwirukana na hato.
38. Kuko ntavanywe mu ijuru no gukora ibyo nishakiye, ahubwo nazanywe no gukora ibyo uwantumye ashaka,
39. kandi ibyo uwantumye ashaka ni ibi: ni ukugira ngo mu byo yampaye byose ntagira na kimwe nzimiza, ahubwo ngo nzakizure ku munsi w’imperuka.
40. Kuko icyo Data ashaka ari iki: ni ukugira ngo umuntu wese witegereza Umwana akamwizera ahabwe ubugingo buhoraho, nanjye nzamuzure ku munsi w’imperuka.
#clemencedejesus@gmail.com
Ещё видео!