Iki kiganiro cyirasobanura neza inkomoko y'amakimbirane ari hagati y'Imana na Satani, ndetse n'uruhare rw'abantu muguhangana na Sekibi.
Ndabasuhuje kandi mbahaye ikaze kuri AFRIMAX GOSPEL. hari abantu babigenzuye neza basanga ikintu kiryohera kurusha ibindi kuri iyisi ya rurema ari ubutegetsi cyangwa ubuyobozi. iyo uganiriye nababashije kumva ikinyenga cyangwa icyubahiro biri mu buyobozi bavuga ko ntako bisa kubona abantu bose bagukikije bakakubarara imbere, icyo uvuze cyose bakagikora, bagukomera amashyi baba bagukunda cyangwa batagushaka, icyo utegetse kigakorwa, ukica ugakiza kandi ukaba umuyobozi wibintu byose ndetse n'abantu bose batuye aho uyobora.
Niyo mpamvu ubutegetsi no kuyobora byateje intambara zitagira umubare zigahitana byinshi ndetse nubuzima bwabantu batabarika, ni impamo pe ntabwo nazindurwa no kuzimura ngo mbeshye inkoramutima zidukurukira.
Kuva abantu batangira kuvumbura icyunyunyu n'uburyohe ntagereranywa biba mu buyobozi bagatangira kwiga amanyanga namayeri byabafasha kugera ku butegetsi bamwe bakabufata ku bw'intambara abandi bakabujyaho kubyitwa demokarasi ntabwo wabisobanukirwa neza keretse nkubwiye ko hari intambara imaze imyaka ingana n'iy'isi imaze irwanwa hagati y'abantu babiri bahanganye kugeza nubu rukaba rwarabuze gica.
Izi mpande zombi zananiwe kumvikana uburyo bwo gusaranganya ubutegetsi ku buryo buri umwe aba yumva yabwiharira agategeka ibiri mwisi no mwijuru, ibi byadukururiye intambara zitabarika hano kwisi zigenda zitikiriramo ubuzima bw'abatuyisi. waba warigeze wumvaho intambara ihanganishije imana na satani.
uyu munsi kuri AFRIMAX GOSPEL twabateguriye decommentaire icukumbuye, isesengura neza ibyintambara iri hagati y'imana na satani kuva isi yaremwa kugeza nuyu munsi ndetse nuko izarangira mbahayikaze
Kubabyizera bemera ko imanariyo ntangiriro yibyo tubona byose kukariyo yaremyibintu byose tubona kuriyi si, ndetse nibyo tutaboneshamaso yacu bivugwa ko biherereye mwijuru kandi ninayo yaremyisanzure.
imana yaturutse aho tutamenye neza mazitangira kurema igihugu kitwa ijuru yarigiye guturamo ndetse ikurikizah’ubutaka bwitwisi. tugendeye kubya repubulika zubu, bivugwa kumutegetsi ayobora igihugu akavaho cyangwagasaza hakazundi ibyo rero siko byari bigiye kugenda mu gihugu cyitwijuru kuko imana yarigiye kuba perezida w'ibihe byose kandi atagomba kuvugirwamo, gusimburwa, guhinyuzwa N'uwariwe wese kandi bikaba ubuziraherezo.
muri bamwe mubategetsi bayoboranaga Uwasaga nkuwungirije imana twagereranya nka visi perezida muri politiki yubu yari LUSIFERI cyangwa uwo tuzi nka SATANI. Ibyo rero byo gusangira ubutegetsi nimana LUSIFERI ntiyabikojejwe
Yahise atangirimigambi mibi yo guhirika ubutegetsi bwimana no gushyiraho leta ye bwite, Muri make satani yahise atangira gupanga kudeta kugira ngo ahirike Imana Kandariyo yamuremye ikanamuha ububasha bwose nubwiza yiratanaga
Dore ibyo satani yapfuye n’imana:
Icyambere: Imana imaze kurema adamu yasabye abamarayika bose kumwubarara imbere ariko uwitwa satani yanga gupfukamira Adamu. Satani yaravuze ati “ubu koko nshobora gupfukamira umuntu waremwe mu byondo”? Ibyo bayababaje Imana cyane.
Icyakabiri: bibiliya ihamya ko imana yaje kugira umwana wayo kuba umutware umwungirije kandi akagenzura abasigaye bose, ibyo bikavuga ko rusuferi yari kubura umwanya wubuyobozi. yahise abyanga avuga ko atayoborwa nuwo mwana. Ahubwo yahise apanga uko yashinga ubundi bwami mu majyaruguru y'ijuru kandi hose hari kubutaka bwimana, bituma hatangira amakimbirane guhera ubwo.
Nubwo ntamuntu wigeze ubona iyi ntambara kuko ntanumuntu wari utuye muri icyo gihugu ariko umuhanuzi yohana yemeza ko we yiboneye n'amaso ye ibyiyi ntamabara bikanyura mwibonekerwa. Mwabisoma mubyahishuwe kuva 12 : 7-9.
Ещё видео!