Kuko abantu si bo Mana
Kuko abantu si bo,
Dukwiriye kwiringira
Kandi tuzi neza yuko
Imana ali yo nkuru
Wowe, ntiwigeze ushidikanya
Uzi uwo wemeye.
Uzi uwo wemeye.
Koko ngo isuku igira isoko
Ubukristu ugira iyo ubukura
We wavutse kubemera Kristu
Babugutoza kare
Nawe ukura umwemera.
Kuko abantu si bo Mana
Kuko abantu si bo,
Dukwiriye kwiringira
Kandi tuzi neza yuko
Imana ali yo nkuru
Wowe, ntiwigeze ushidikanya
Uzi uwo wemeye.
Uzi uwo wemeye.
Wakuze ugana Iseminari
Uyisohoka wiyegurira Rurema
Abikwitura aguha inshyimbo
Ngo wemere urwuli
Rw'intama z'abamwemera.
Kuko abantu si bo Mana
Kuko abantu si bo,
Dukwiriye kwiringira
Kandi tuzi neza yuko
Imana ali yo nkuru
Wowe, ntiwigeze ushidikanya
Uzi uwo wemeye
Uzi uwo wemeye.
Komeza inshyimbo
Ushumbe udasubira
Umenye urwuli rwiza wahawe
Kibungo wahawe ihore itoshye
Ikomeze ibe urwuli
Rw'umunsi ugira uti "Cui credidi"
Kuko abantu si bo Mana
Kuko abantu si bo,
Dukwiriye kwiringira
Kandi tuzi neza yuko
Imana ali yo nkuru
Wowe, ntiwigeze ushidikanya
Uzi uwo wemeye
Uzi uwo wemeye.
(Indilimbo "Uwo wemeye(?)*" ya Rodrigue Karemera, Rwanda)
Ещё видео!