Abantu benshi bihutira gufata inguzanyo zo kubaka amazu yo guturamo ariko ntibabanze ngo bamenya icyo bizabasaba ngo bishyure izo nguzanyo baba bafashe. Bisaba kubanza kumenya inyungu uzishyura uko zingana ndetse ukamenya niba koko ntabundi buryo wabigenza ngo inzu iboneke ariko by'ukuri udahiseko wihutira gukoresha inguzanyo ya bank ndetse wenda y'igihe kirekire cyane.
Ntabwo ari byiza rero kwihutira gufata amafaranga ya bank ngo ugure cyangwa se ngo wubake inzu ahubwo byakabaye byiza ubanje kwegera abakurusha ubumenyi mu by'inguzanyo bakakwereka ikiguzi cy'ayo mafarana ugiye gufata. Ukamenya ayo uzajya wishyura buri kwezi ukamenya inyungu zose usabwa kungukira bank ndetse n'ibindi byose bijyanye n'iyo nguzanyo uba ushaka gusaba.
Akenshi ushobora gusanga washakisha ubundi buryo bwo gukemura icyo kibazo ariko udahutiyeho ngo ube wagwa mu ruzi uritwa ikiziba. Turakomeza kubafasha kumenya uko mwakwiyubakira amazu yanyu yo guturamo ariko na none mutagize ibindi mwangiza ahubwo mukoresheje ubwenge bwose tuguma kubaha hano kuri channel UMURANGATV.
Mukomeze mudukurikire kugira ngo mwunguke byinshi by'ingirakamaro kandi namwe mubigeze kubandi kugira ngo nabo bahahe ubumenyi bwabafasha kwiteza imbere ndetse no kubaho neza.
INGORANE ZO KUBAKISHA INGUZANYO
Теги
kubakainguzanyokubakisha inguzanyoinzu y'umuryangoinyungu za bankiumwenda wa bankiimyenda ya bankikubaka nta nguzanyokugura inzukugurirwa inzukugurirwa inzu na bankikubaka muri Kigaliamazu agurishwaibibanza bigurishwaaffordable housing in RwandaAffordable housing in KigaliAffordable houses in RWandainzu nziza kuri makeinzu nzizainzu zidahenzeinzu zijyanye n'igihekubaka nezakubaka amazuamazu mezaamazu adahenze