Ngwino tugusingize
Kandi tugushimire,
Ni wowe twese twimitse,
Mwana w'Imana,
Mwami wanjye.
Uli urukundo rusa,
Wowe washatse gukiza
Abantu baracumuye,
Ukavuka wikenesheje,
Mwana w'Imana,
Mwami wanjye.
Ngwino tugusingize
Kandi tugushimire,
Ni wowe twese twimitse,
Mwana w'Imana,
Mwami wanjye.
Ntawe utagusingiza
Azi ko waganje umubisha,
Ugatsinda n'icyaha,
Ubwo ubambwe ku Musaraba;
Mwana w'Imana,
Mwami wanjye.
Ngwino tugusingize
Kandi tugushimire,
Ni wowe twese twimitse,
Mwana w'Imana,
Mwami wanjye.
Komeza ushimwe usingizwe,
Mwami uganje mu ikuzo.
Uri inkingi twegamiye,
Uduhuza na Patri,
Mwana w'Imana,
Mwami wanjye.
Ngwino tugusingize
Kandi tugushimire,
Ni wowe twese twimitse,
Mwana w'Imana,
Mwami wanjye.
Tuje twese kwiroha
Mu biganza byawe Nyiringoma.
Nta n'umwe wizigama,
Tugusanze tugushaka;
Mwana w'Imana,
Mwana wanjye.
Ngwino tugusingize
Kandi tugushimire,
Ni wowe twese twimitse,
Mwana w'Imana,
Mwami wanjye.
Tugutuye n'iyi si;
Warayihamagaye ikwitabe,
Yumve ijwi ry'umushumba,
Igukurikire ikuramya,
Mwana w'Imana.
Mwami wanjye.
Ngwino tugusingize
Kandi tugushimire,
Ni wowe twese twimitse,
Mwana w'Imana,
Mwami wanjye.
Niba udusanganye imvune,
Jya ushyiraho ubwungo,
Ahakomeretse womore,
Tugusange tukubyinirira,
Mwana w'Imana,
Mwami wanjye.
Ngwino tugusingize
Kandi tugushimire,
Ni wowe twese twimitse,
Mwana w'Imana,
Mwami wanjye.
(Umwana w'Imana ~ Cyprien Rugamba & Ballet Amasimbi n'Amakombe, Rwanda)
Ещё видео!