#PAPI_CLEVER
#MORNING_WORSHIP
#INDIRIMBO_ZO_MU_GITABO
375: Habay’umunsi w’ishimwe mw’ijuru
Indirimbo zo Gushimisha
1Habay’umunsi w’ishimwe mw’ijuru
Yesu yitanga ngw’agere mw’isi
Aza kubyarwa n’umwar’utunganye
Uwer’aturana natw’ababi
Ref:Dore urukundo rwatumy’ampfira
Ibyaha byanjy’abibamba mu mva
Maz’arazuka ngo ampuze na Se
Nagaruka nzamushimir’ibyo
2Habay’umunsi babamb’Umukiza
I Gologota ku Musaraba
Ahemurw’avumw’atukwa n’abantu
Yikorera ibyaha byanjye byose
3Habay’umuns’aruhukira mu mva
Harindwa n’abamarayika be
Niko yitanze ngo amber’Umukiza
Bihebe mwese,mumwiringire
4Habay’umunsi satan’aratsindwa
Ntiyaheza Yesu mu gituro
Nukw’arazuka,urupf’arutsinze,
None ari mw’ijuru iburyo bwa Se
5Hazab’umunsi tuzumv’ah’impanda
Harabagiran’ijuru ryose
Yes’uwo azaza mu bwiza bwe bwose
Azim’ingoma uwo Mwami wanjye
Ещё видео!