ISHYIRWA MUBIKIORWA RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU MATARIKI YA 19;20/4/1994 Mu iyicwa ry’abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 abayobozi ba Leta nibo bagiye imbere y’abahutu babahenzaunguni muri iki gikorwa cyo gutsemba abatutsi barabibakangurira banabaha Ubufasha bwose bushoboka kugirango babigeraho. Ubukangurambaga bwo gutsemba abatutsi bwakozwe n’abategetsi bose Kuva kuri Perezida wa Repubulika muri Leta y’abatabazi Theodore SINDIKUBWABO;Minisitiri w’intebe Jean KAMBANDA N’Abaminisitiri bari muri Guverinoma y’abatabazi bose bagiye muri za Perefegitura bavukamo mu gukurikirana no gukangurira abahutu gutsemba abatutsi.kandi ibyo niko byakorwaga n’abaperefe;abasuperefe;ba Burugumesitiri ;ba Konseye n’aba Resiponsabure kugeza no kubitwaga abaselire wongeyeho n’Inzego za GISIRIKARE . Muri make Abatutsi bari batangatanzwe hose ntaho bari gucikira kandi umugambi wa Leta kwari ukubatsemba burudnudu.Ibi niko byakozwe kuva tariki 7/4/1994 n’iminsi yakurikiyeho bikaba byaratumye hapfa abasaga miliyoni imwe y’abatutsi.Mu kiganiro cyacu cyuyu munsi muri bya biganiro byuruhererekane bivuga ku ishyirwamubikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 tugiye kuvuga ku byaranze amatariki ya 19 na 20 mu kwa kane mu 1994 urumvamo ingero z’abategetsi ba Leta bakoze ubukangurambaga mu buryo budasanzwe.Iki ni igice cya 9 kuri iyi ngingo.mu gutegura iki kiganiro nifashije Igitabo cyashyizwe hanze n’icyahoze ari Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG kitwa “RWANDA 1991-1994:ITEGURWA N’ISHYIRWA MU BIKORWA RY’UMUGAMBI WA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU RWANDA” kikaba cyaragiye hanze mu kwezi kwa gatatu mu 2021. iyi ni Intsinzi Tv.Uwaguteguriye Iki kiganiro ni BIZIMANA Christian.naho jye ugiye kukikugezaho ndi ERIC SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Ku Itariki ya 19 Mata 1994 Jenoside yarakomeje mu Gihugu cyose ikomeza kandi mu mugambi karahabutaka wo gutsemba aho abatutsi bose kugirango ntihazasigare nuwo kubara Inkuru .uwo munsi rero habayeho bumwe mu bwicanyi bwakorewe abatutsi mu zahoze ari perefegitura za BUTARE, GITARAMA,GIKONGORO NA CYANGUGU.
Uwo munsi rero nibwo Perezida Dr Sindikubwabo Theodore ari I Butare yavuze Disikuru Rutwitsi isaba Abanyabutare
“gukora” Ubwo yari yitabiriye ishyirwaho rya Perefe mushya wa Butare wo gushyira mu bikorwa Jenoside. Uyu munsi wa Tariki ya 19/4/1994 nibwo Leta y’abicanyi yiyise iyabatabazi yateguye jenosise yakorewe abatutsi ikanayishyira mu bikorwa yakuyeho ku mugaragaro Perefe Habyarimana Jean Baptiste wari waragerageje gukumira ubwicanyi muri Butare,n’ubwo nawe yahigwaga kubera ko yari Umututsi, imusimbuza intagondwa
Sylvain Nsabimana.
Uyu Nsabimana yari uwo mu ishyaka rya PSD. Yabaye Perefe wa Butare, ayobora ubwicanyi hagati ya 19/4 kugera 17/6/1994.Yafatiwe muri Kenya tariki 18/7/1997 mu kiswe Operation NAKI aburanishwa n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwamuhamije icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo cy’imyaka 18.Perefe Sylvain Nsabimana yafatanije na Pauline Nyiramasuhuko, Shalom Arsène Ntahobali, André Rwamakuba, Sylvain Nsabimana, Alphonse Nteziryayo, Joseph Kanyabashi, Ladislas Ntaganzwa, Elie Ndayambaje, hamwe n’abasirikari barimo Major Tharcisse Muvunyi na Kapiteni Ildefonse Nizeyimana bari abayobozi mu ishuri rya gisilikare I Butare ryitwaga ESSO, gutsemba Abatutsi bo muri Butare.
Uwo munsi rero nibwo Perezida wa Leta y’abicanyi Theodore Sindikubwabo yahamagariye abanyabutare kurimbura Abatutsi. Kuko Leta y’abicanyi yari yarashyize ingufu mu gukangurira abaturage kwica Abatutsi. Mu ijambo rye, Sindikubwabo yahamagariye abaturage kwitabira ubwicanyi ngo ntibabe ba “Ntibindeba”. Nyuma yaho, abasirikare bafatanyije n’Abahutu bo mu mutwe w’Interahamwe bishe abasiviri benshi b’Abatutsi bari batuye I Butare hamwe n’impunzi zari zaturutse mu tundi turere tw’u Rwanda.Bamwe mu bitabiriye uwo muhango wo gushyiraho Perefe mushya wa Butare , harimo abagize guverinoma y’abicanyi, bari basangiye ibitekerezo byo gutsemba Abatutsi, nka Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper na Pauline Nyiramasuhuko.Nyuma ya disikuru ya Sindikubwabo Abatutsi batangiye kwicwa mu mujyi wa Butare no muri Komini zose z’iyo Perefegitura. Kandi I Kigali, uwo munsi Abasirikari ba Leta FAR bateye ibisasu kuri sitade Amahoro hapfa abantu 19 bari barinzwe n’ingabo za MINUAR.
Ещё видео!