*Harimo amakosa, nkizerako n'abandi bazakomerezeho bakosora, nk'uko bisanzwe, murakoze***
Mpangarije mu mpinga/Naje nturuka ikantarange/Ndayoboza ku idembe/Ngo mbature imbata nyinshi
Ngo imbabura zake hose/Inzara ifate inzira iyizika/Iziko rya rubanda ryake/Rukara rwose ishyirweho iyayo.
Ndayoboza ku idembe bambe we !
Nyereka inzira igana aheza
Unampe iyabo kandi
Wowe wagize imana!
Twahinganye imigende
None ubarizwa mu ndege
Ndengera windenga
Windambirwa* ngo urampa
Mpa ku byambo, si amagambo
Nanjye ndobe ifi nkawe
Zihaze abatizihinga
Bahange ibyuzi bazi ibyiza byazo
Ndayoboza ku idembe bambe we !
Nyereka inzira igana aheza
Unampe iyabo kandi
Wowe wagize imana!
I Bweramibiri simpazi
Nzi i Rweramubiri ahubwo
Uhahira Rwerimpuga
Ahenshi batanahaga
Wagobotse izo ngorwa
Ntuhaze ibitari ngombwa
Nyereka uko ngera aho uli
Ngo ngere ikirenge mu cya Mirenge !
Ndayoboza ku idembe bambe we !
Nyereka inzira igana aheza
Unampe iyabo kandi
Wowe wagize imana!
Ndayoboza inzira-mana
Rwose ngo nzimye urwango
Nereke abimika inabi
Ko ineza ntaho yagiye
Maze mu nzira y'umutuzo
Umutindi ajyane n'umutunzi
Baganire bagana hamwe
Ni ibamba amuvane iw'abandi!
Ndayoboza ku idembe bambe we
Nyereka inzira mpunge inzara
Unampe iyabu kandi
Wowe wagize imana!
Ndayoboza ku idembe bambe we
Nyereka inzira mpunge inzara
Unampe iyabo kandi
Wowe wagize imana!
NDAYOBOZA , Justin Mugabo, Rwanda, 1998
Ещё видео!