194. MANA NDUBURIRA AMASO YANJYE KU MISOZI
1. Mana nduburira amaso yanjye ku misozi
Mbe gutabarwa kwanjye kuzava he? Mubimbwire
K’Uwiteka niho guturuka
Ku Mana yaremy’ijuru n’isi
2. Ntizemera k’ibirenge byawe biteguza
Ikurinda ntabw’ihunikira ntisinzira
Imana irind’Abisirayeri
Ihor’iri maso ntisinzira
3. Imana ni Yo Murinzi wawe wo kwizerwa
Niyo gicucu cy’iburyo bwawe gihoraho
Ku manyw’izuba ntirizakwica
N’ijoro ukwezi ntuzagutinya
4. Imana niyo ikurind’ibibi byose iteka
Imana niy’irind’ubugingo bwawe neza
Izakurind’amajya n’amaza
None no mu bihe bidashira
Audio: The HIT Entertainment
Video: Hyacinthe
Ещё видео!