Intwari y’izahabu: Written by Nsanzabera Jean de Dieu, this book links the kingdom era and today’s era focusing on the Rwanda’s governance.
In this book, the author describes President Paul Kagame as a golden hero who brought Rwanda into re-existence using his leadership, long time vision, and is a treasure to Rwanda in terms of leadership, loving his people, diplomacy, and shaping the country’s future.
The author cites the project to build Rwanda existed since the kings’ reign, but failed since the colonial era until the genocide against Tutsi in 1994; and resurrected within the re-building journey, where good governance reintroduced by President Paul Kagame inspired by the ancestors who initiated the project to build Rwanda.
The book highlights Rwanda’s kings with different bravery, that President Kagame looks up to some of the excellent activities for Rwanda to stand tall. The author also compares some of Bible personalities with Rwanda’s heroes’ achievements to show the fights Rwandans have been going through and how they won them.
=================
Intwari y’izahabu ni igitabo cyanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu, kigahuza ibihe byo hambere n’ibihe turimo ubungubu, cyibanda cyane cyane ku miyoborere y’igihugu.
Muri iki gitabo, umwanditsi agereranya Perezida Paul Kagame n’izahabu yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho kubera ukuntu ari umuyobozi w’ikirenga, ureba kure, kandi akaba ubukungu u Rwanda rufite mu miyoborere, mu gukunda abaturage, mu bubanyi n’amahanga, no mu kugena ahazaza h’igihugu.
Umwanditsi kandi asobanura uko umushinga wo kubaka u Rwanda wabayeho kuva ku ngoma ya cyami, ariko rukaza gusenyuka mu gihe abakoloni bazaga kugeza no kuri genocide yakorewe Abatutsi, ariko ubu umushinga ukaba warabyutse mu rugendo rwo kongera kwiyubaka, aho imiyoborere myiza yimakajwe na Perezida Paul Kagame ayikomora ku bakurambere batangiye umushinga wo kubaka u Rwanda.
Umwanditsi yagarutse ku bami b’u Rwanda bafite ibigwi bitandukanye, ari nabyo Perezida Paul Kagame avomaho bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa kugira ngo u Rwanda rubashe gushinga imizi. Umwanditsi kandi agereranya ibikorwa bya bamwe mu bari muri Bibiliya n’ibikorwa by’intwari z’u Rwanda kugira ngo yerekane urugamba abanyarwanda turwana urwo ari rwo n’uburyo twagiye turutsinda.
Ещё видео!