Twumve Bible yera mu kinyarwanda :
Yakobo akomeza urugendo, agera mu gihugu cy’abanyaburasirazuba.
Abona iriba riri mu gasozi, ririho imikumbi y’intama itatu ziryamye, kuko kuri iryo riba buhiriraga imikumbi kandi igitare kigomeye amazi cyari kinini.
Aho ni ho imikumbi yose yateraniraga, bagatembagaza cya gitare, bakagikura ku munwa w’iriba, bakuhira intama, bakagisubiza ku munwa w’iriba aho gihora.
Yakobo abaza abungeri ati “Bene data murava he?” Baramusubiza bati “Turi Abanyaharani.”
Arababaza ati “Muzi Labani mwene Nahori?” Baramusubiza bati “Turamuzi.”
Arababaza ati “Araho?” Baramusubiza bati “Araho kandi dore umukobwa we Rasheli azanye intama.”
Arababwira ati “Dore ntiburira, igihe cy’amahindura ntikirasohora, mwuhire intama mugende muziragire.”
Baramusubiza bati “Ntitubibasha imikumbi yose itaraterana, bagatembagaza igitare bakagikura ku munwa w’iriba, ni bwo turi bubone kuhira intama.”
Akivugana na bo Rasheli azana intama za se, kuko ari we uziragira.
Nuko Yakobo abonye Rasheli mwene Labani nyirarume, n’intama za Labani nyirarume, yegera iriba, atembagaza cya gitare, agikura ku munwa w’iriba, yuhira umukumbi wa Labani nyirarume.
Yakobo asoma Rasheli, araturika ararira.
Yakobo abwira Rasheli yuko ari mwene wabo wa se, ko ari mwene Rebeka, arirukanka abibwira se.
Nuko Labani yumvise inkuru ya Yakobo mwishywa we, arirukanka aramusanganira, aramuhobera aramusoma, amujyana iwe. Abwira Labani ibyabaye byose.
Labani aramubwira ati “Ni ukuri uri amaraso yanjye n’ubura bwanjye.” Abana na we ukwezi kumwe.
Labani abaza Yakobo ati “Kuko uri mwene wacu, ni cyo gituma unkorera ku busa? Urashaka ko nzaguhemba iki?”
Kandi Labani yari afite abakobwa babiri: umukuru yitwaga Leya, umuto yitwaga Rasheli.
Leya yari afite amaso atabengerana, ariko Rasheli yari mwiza wese, no mu maso ari heza.
Yakobo abenguka Rasheli asubiza Labani ati “Ndagutendera imyaka irindwi, uzanshyingire Rasheli umukobwa wawe muto.”
Labani aramusubiza ati “Kumuguha biruta kumuha undi muntu wese, gumana nanjye.”
Nuko Yakobo atendera imyaka irindwi kugira ngo ahabwe Rasheli, imuhwanira n’iminsi mike ku bw’urukundo amukunze.
Ещё видео!