#PAPI_CLEVER
#385_383_GUSHIMISHA
#INDIRIMBO_ZO_MU_GITABO
Murakoze kudukurikira Imana ikomeze kubaha umugisha
ushaka kutugira inama, kudutera inkunga cg inyunganizi mu murimo dukora watuvugisha kuri +250782494349
niba utarakora subscribe wayikora uraba uduteye nkunga ikomeye
murakoze cyane.
385: Murinzi we menyesha igihe
1Murinzi we menyesha igihe
Iwacu se n’i muhero?
At’ijoro ryijimye cyane
Buracya hanyuma
Ntukarire,ukomeze,
Nturorere kwiringira
Kugez’igihe uzagerayo
Ku muns’uhoraho
2Murwanyi we,cyo mbwira nawe
Ansubiza yitonz’ati Dore
urugamba rurashira
Guma mu ntambara
Ntubabare wihangane
wirek’imirimo yawe
tuzabona igihembo
cyiza nidutabaruka
3Ndacyabaza ibyaremwe byose
Binsubiza bitya biti:
Iyi si yacu iza gushira
Haz’ind’ihoraho
Umeny’ibyo bimenyetso
Bigaragaza kuza kwe
Kand’ibyaremwe uko bingana
Byitez’impanda ye
4Twishime mu mitima yacu
kukw’imuhira ari hafi.
Duhumure,tuzaruhuka
Tutakibabara
Ntukarire,tuzabana
Ibyago bizashiraho
Ntituzaburay’amahoro
Kwa Yesu mw’ijuru.
383: Icyamp' ukanyikorerera Amaganya
1Icyamp' ukanyikorerera
Amaganya yanjye yose, Yesu,
Ngaturiz' Uwiteka,
Nkamenya yukw ibyanjye byose
Ubitegekesh'ubugwaneza
N'ubwenge burutaho.
2Kenshi ntiny' ibiribubeho,
Ngahagarik' umutima, Mwami,
Ngize kwizera guke.
Icyampa nkarorera rwose
Kwishingikiriza ku by'iyi si,
Nkakwizera wenyine.
3Nabuzwa n'iki kuyisaba,
Nkajya nyisunga, nkayikoreza
Ayo maganya yose,
Ngahumurizwa no kumenya
Yuko Dat' ugaburir' inyoni
Azanyumvira nanjye ?
4Ntitwizer' uko bikwiriye;
Umutim' uhagaz' ujugunya
Rwos' amahoro yawo.
Arikw inyoni n'uburabyo
Binyigishak' umuns' ukwiriwe
N'ibyawo byago gusa.
5Umpe kumeny' ibyo nigishwa
N'uburabyo n'inyoni, Mukiza,
Nkwishingikirizeho !
Ngez' ah' ushaka, Mushorera,
Nuko menye, nkiri mu makuba,
Amahor' adashira.
Ещё видео!