Muraho neza nshuti z'Imana. Turabasuhuje mugire amahoro!!
ABAHEREWE UBUNTU CHOIR ni chorale yo mu Itorero ry'Abadiventisite b'Umunsi wa Karindwi rya Nyarurama,Intara ya Nyarurama, ikaba ifite INTEGO yo kwamamaza ubutumwa bwa YESU babinyujije mundirimbo.
Igizwe n'Abagabo,Abagore ndetse n'Abasore n'Inkumi biyemeje kuvuga ubutumwa kugeza YESU AGARUTSE
Uru ni urubuga twarabashyiriyeho, ngo mujye muhasanga ubutumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo dutwaye,tukaba dushima Imana igikomeje kudukoresha ibyubutwari kandi ikaduha n’inshuti nziza zitugira inama, Imana ibahe umugisha!!
Tito 2:11-15
Kuko ubuntu bw'Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n'irari ry'iby'isi, bukatwigisha kujya twirinda,dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none dutegereje ibyiringiro by'umugisha, ari byo kuzaboneka k'ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n'Umukiza watwitangiriye kugira ngo aducungure mu bugome bwose, kandi yuhagirire abantu kugira ngo babe ubwoko bwe bwite, bugira ishyaka ry'imirimo myiza. Ujye uvuga ibyo kandi ubibahugure, ubahana nk'ufite ubutware rwose. Ntihakagire ugusuzugura.
Wifuza kudutera inkunga cg kuduha ibitekerezo waduhamagara cg ukatwandikira kuri +250785538061 cg +250783493991
Ещё видео!