#inzuyibitabo
Ibumba ry’icyatsi rikize ku butare butandukanye nka “fer” yongera amaraso, hakabamo na potassium, sodium, calcium na magnésium.
Habaho ubwoko butandukanye bw’ibumba, rishobora kandi kugira amabara atandukanye bitewe n’aho ryavuye, gusa ibumba ryose umuntu yahitamo riba ryifitemo ikitwa “silice”, iyo silice rero igira uruhare rukomeye mu gufasha umubiri w’umuntu gukora neza.
Ikindi kandi silice igira uruhare mu gukomeza imisokoro no mu ngingo (articulations), silice kandi ituma uruhu rw’umuntu rugira ubuzima bwiza, igakomeza amenyo n’inzara, imisatsi, imitsi ndetse n’amagufa.
Silice iboneka mu ibumba ry’icyatsi kandi, ifasha ubudahangarwa bw’umubiri gukora neza.
Ibumba ry’icyatsi rikoreshwa cyane cyane mu kwita ku ruhu rwo mu maso, rigafasha cyane abagira uruhu rwo mu maso ruyaga, aho bavanga ibumba n’amazi bikamera nk’igikoma gifashe, nyuma bakagisiga mu maso kugira ngo bifashe uruhu kumera neza.
Mu byiza by’ibumba ry’icyatsi, harimo kuba ryomora aho umuntu yakomeretse, rigasohora imyanda mu mubiri ndetse rikica tumwe mu dukoko twitwa “bacteria”; rivura kandi impiswi n’ibindi.
Ibumba ry’icyatsi kandi ryifashishwa mu kwita ku musatsi ndetse no mu gukesha amenyo.
Ibumba ry’icyatsi mu gihe ribitswe neza, ahantu hatari ubukonje bukabije cyangwa urumuri rwinshi, ntirisaza.
Kuko ibumba ari ikintu gifite imbaraga nyinshi, ni ikintu cyo kwitonderwa cyane cyane kurikoresha mu mubiri imbere. Ibumba ry’icyatsi rishobora kubuza indi miti gukora akazi kayo mu mubiri. Ikindi kandi ntiriribwa cyangwa ngo rinyobwe n’abana bato, ndetse n’abagore batwite ntibabyemerewe.
KANDA KURI IYI LINK IKURIKIRA UBE UMUNYAMURYANGO WA DASH DASH TV :
[ Ссылка ]
KORA SUBSCRIBE KURI IYI YOUTUBE CHANNEL NSHYA YA KABIRI "DASH DASH ENGLISH" IZAJYA INYUZWAHO IBIGANIRO BIRI MU RURIMI RW'ICYONGEREZA. LINK NI IYINGIYI [ Ссылка ]
Subscribe to my YouTube Channel:
[ Ссылка ]
IG: [ Ссылка ]
Facebook:[ Ссылка ]
Ещё видео!