Iyi ndirimbo yitwa "Gihe Cyiza Cyo Gusenga" iboneka ari iya 89 mu gitabo cy'Itorero ry'Abadiventiste b'umunsi wa 7 mu rwanda Rwanda , cyitwa "Indirimbo zo Guhimbaza Imana".
Iboneka mu bitabo bitandukanye, birimo SDAH 478, CH 316, na CS 741.
Iyi ndirimbo ishingiye ku isomo riri muri Zaburi 55:17, "Jyeweho nzambaza Imana, Uwiteka azankiza."
Amagambo yayo yanditswe mu muvugo wanditswe n'umupasitoro w'Umwongereza wari ufite ubumuga bwo kutabona, witwa William W. Walford hari mu mwaka wa 1842. Yawutuye uwitwa Thomas Salmon wari umaze guhabwa inshingano mu itorero ryitwa Congregational ry'ahitwa Warwickshire hagati ya 1838 - 1842, uyu na we yaje kuwambukana inyanja ya Atlantic maze uza kwandikwa mu kinyamakuru cyitwa New York observer mu mwaka wa 1849
Mu mwaka wa 1859 umuhimbyi w'indirimbo w'ikirangirire witwa William Batchelder Bradbury yaje kuwushyira mu manota hagati ya 1816 na 1868, ubu ni indirimbo ikundwa na benshi mu bizera bo ku isi yose.
Turashimira abagize uruhare mw'ikorwa ry'iyi ndirimbo mu majwi n'amashusho, by'umwihariko Mme Nyiramana Patricie, umufasha wa Bwana Theoneste Nshimiyimana ku musanzu we ukomeye washoboje Cantate Domino SDA Choir mu gukora amashusho y'iyi ndirimbo.
Imana ihire imitima y'abumva ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo, dukunde ibihe byiza byo gusenga, kugeza ubwo tuzataha iwacu. Amen
Ukeneye kutwandikira wanyuza ubutumwa bwawe kuri cantatedominoinfo@gmail.com
Ещё видео!