Amateka atwereka ko ahagana saa sita z’amanywa ku wa Gatandatu tariki 27 Gicurasi 1961, mu kazu gato mu Mujyi rwagati wa Kigali, kari gaherereye ahubatse inyubako ikoreramo Banki Itsura Amajyambere (BRD) ubu, hari hateraniye abayobozi barimo Musenyeri Andereya Perraudin, Reignier wari Rezida wungirije w’u Rwanda n’abandi banyacyubahiro b’icyo gihe.
Nta kindi cyari gihuje abo bategetsi, uretse gutaha bwa mbere studios za Radio ya mbere mu gihugu, Radio Rwanda. Yari amateka akomeye ku Banyarwanda.
N’ubwo Radio Rwanda yumvikaniraga mu Rwanda, ariko si ho yakoreraga. Byagombaga guca muri Usumbura mu Burundi (Bujumbura) ahari icyicaro gikuru cya Teritwari ya Ruanda-Urundi, ari naho hari Radio nkuru. Ubwigenge bwa Radio Rwanda bwabonetse nyuma y’ubw’u Rwanda mu 1963, ari na bwo ibikoresho byose byimuriwe i Kigali, itangira gukorera mu Rwanda bidasubirwaho.
Radio Rwanda yatangiye ikora amasaha make ku munsi, ikibanda cyane ku masaha y'umugoroba no ku manywa, kuko hari ubwo yafunguraga 11:00 z’amanywa. Amakuru n’ibiganiro byatambukaga mu masaha runaka, cyane cyane muri weekend, bitewe n'ibikoresho bike n'umurongo w'itumanaho wari ukiri muto.
Uko imyaka yagiye itambuka, yagiye izamura amasaha ikora kugeza ubwo mu mwaka wa 1980 yatangiye gukora kuva saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza saa tanu za nijoro. Mu 2006 ni bwo Radio Rwanda yatangiye gukora amasaha 24/24.
Umusaza Amabilis Sibomana wakoreye Radio Rwanda imyaka 33 yose, avuga ko yinjiye mu itangazamakuru mu 1973, atangirira mu ishami ry’amakuru. Uyu musaza yagaragaje ko imikorere y’icyo gihe yari igoye cyane ugereranyije n’imikorere ya none, kuko icyo gihe nta interineti yabagaho, bityo gushaka amakuru ngo byari bigoye cyane, hakiyongeraho ibikoresho byakoreshwaga bitari bigezweho.
Tumwe mu dukoryo yibuka twamubayeho, ni uko ngo hari igihe yari agiye gusoma amakuru y’ikinyarwanda, ari na yo yakozemo mu gihe cyose yamaze mu mwuga, maze yibagirwa amazina ye, ayibutswa n’uwari kuri tekiniki.
Radio Rwanda yakomeje kuba Radio rukumbi yari iri mu gihugu kugeza mu mwaka wa 1991 ubwo havukaga Radio Muhabura, yari iy’Umuryango FPR-Inkotanyi ivukira mu Karere ka Musanze mu misozi y’iburunga inahashinga ibirindiro hagati y’ikirunga cya Gahinga na Muhabura, ahanini yavugaga ibikorwa by’ingabo zari iza RPA ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Ikigo cy’Itangazamakuru kandi cyaje gushinga Televiziyo y’igihugu mu 1991, itangira igaragara mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu, na cyane ko abari bazitunze na bo batari benshi, bigendanye ahanini no kuba ibice byinshi by’igihugu bitari byageramo umuriro w’amashanyarazi, kandi kureba televiziyo bigasaba kuba ufite amashanyarazi.
Tugarutse kuri radio Rwanda mu ntangiriro zayo, ntitwabura kubibutsa amwe mu mazina aremereye cyane y’ibihangange byayikozeho mu biganiro bitandukanye, birimo Sibomana Amabilis twavugaga mu kanya mu makuru, Victoria Nganyira mu kiganiro Wari Uzi Ko ndetse na Bana Tuganire, Andre Sebanani n’ibindi bihangange mu ikinamico, urubuga rw’imikino no kogeza umupira bya Kalinda Viateur na Shinani Kabendera, se wa Tidjara Kabendera na we wakoreye iki kigo, ndetse n’abandi.
NIBA UKUNDA IBIGANIRO BYACU KORA SUBSCRIBE
Menya amateka ya RBA
Теги
Kagame PaulJeannette KagameAnge KagameRwandaKigaliTutsi GenocideAbatutsiHistory of RwandaAbahutuAbatwaTutsi GenosideDr. BizimanaKigali TodayAFRIMAX TVUmubavu TVUrugendo Tv.Indege ya HabyarimanaRwandan CultureAfrican HistoryIsimbi TVIntsinziTVNsanzaberaKayumba NyamwasaKaregeyaJacques NzizaGeneral KabarebeUbusambanyiUmukobwaByacitseByakomeyeFDLRInkotanyiGenoside against TutsiBiseseroAimable KarasiraIdamangeRusesabagina