#PAPI_CLEVER
#70_Agakiza_97_Gushimisha
#INDIRIMBO_ZO_MU_GITABO
#MORNING_WORSHIP
Audio Producer : Papi Clever
Video Director : Musinga Rwanda
Ass Director : B Hertier
Wifuza kutugira inama cg gutera inkunga umurimo w'Imana ,
ibitekerezo wanyura kuri iyi number +250782494349
70: Reka gutiny' ibizakubaho
Indirimbo z'Agakiza
1Reka gutiny' ibizakubaho Iman' izakurinda! Reb' ubushake bw'Imana gusa Iman' irakurinda.
Ref:Iman' irakurinda Iminsi yose mu nzir' ucamo. Iraguhaz' amahoro. Iman'
irakurinda.
2Nubw' uwo mutwar' uremereye, Iman' irakurinda. N'ibyago biri mu nzir' ucamo,
Iman' irakurinda.
3Iman' imeny' ubukene bwawe, Iman' irakurinda. Komez' ubane n'lmana gusa,
Iman’ irakurinda.
4Kand' ubw' uzaca mu bikomeye, Iman' izakurinda. Uyimenyesh' ibikubabaje,
Iman'irakurinda.
97: Nishimiye ko menye rwose
Indirimbo zo Gushimisha
1Nishimiye ko menye rwose Yesu kw ar' Umukiza wanjye; Ni we wanshunguj' amaraso; Ndizera, mvuk' ubwa kabiri.
Ref:Yambwiye ko nd' umunyabyaha, Ndihana ndizer' arankiza; Nibyo ndirimba, ni
byo mvugo, Nshim' Umukiz' ubudasiba.
2Nditanze, ndamwiyeguriye; Binzariir' ibyishimo byinshi, Namuhay' ibyanyanduzaga, Abinkurahw amp' amahoro.
3Sinkir' uwanjy' arantegeka; Mpiriwe n'uko mba muri We; Njya ntegerez' ibyiza
bindi Nzagirirwa n'urukundo rwe.
4Kubimenya ni kwiza rwose : Nd' uwa Yesu, sinshidikanya. Ushobora byos'
arandinda; Nkimwizeye, nta wamunnyaga.
Ещё видео!