Urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu kwa cumi mu 1990 rufite Umwanya wihariye mu mateka y’u Rwanda ndetse kandi ruzagumana uwo mwanya mu buryo bwihariye kuburyo iyi nkuru itangaje izakomeza kubarwa mu bisekuru bizakurikiraho. Gusa iyo ukurikiranye neza Muri uru rugamba nabwo harimo izindi nkuru nyinshi zinihariye kuburyo bukomeye hashingiwe kuho urugamba rwarwaniwe nuburyo rwarwanwemo ni intsinzi zagezweho aho hantu.Na none Mu bitero n’intambara byakozwe mu rugamba rwo kubohora igihugu mu gihe cy’imyaka ine hari ibyakozwe bisiga ubwamamare bukomeye harimo ni Ibitero byo kwigarurira agace kiswe AGASANTIMETERO.
Ibi bitero byo kwigarurira Agasantimentero byakozwe n’Ingabo za RPA Inkotanyo zikabasha kwigarurira Ibirindiro icyenda by’umutamenwa by’Ingabo za FAR byabaye ikimenyetso ndakumirwa cyuko RPA Inkotanyi koko yari ifite impamvu yo kurwanira.ibi ni ibitero nubundi byayobowe ku mabwiriza y’umugaba mukuru wa RPA Inkotanyi Major Paul KAGAME aho ibirindiro bye byari ahitwa GIKOBA naho uyu munsi ni hamwe mu hantu habumbatiye amateka akomeye y’urugamba ntagereranywa rwa RPA inkotanyi.rero ibi bitero byo kwigarurira aka gace kitiriwe AGASANTIMETERO nibyo tugiye kugarukaho mu gice cya Gatatu cy’Ibiganiro byuruhererekane twabateguriye ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu.iyi ni intsinzi tv iki kiganiro mugiye gukurikira mwagiteguriwe na BIZIMANA Christian naho jye ugiye kukibagezaho ndi Prudence NSENGUMUKIZA.Mbahaye Ikaze
Ubushize twababwiye byinshi ku gitero cyagabwe n’ingabo za RPA Inkotanyi mu mujyi wa Ruhengeri aho uyu mujyi wagiye mu maboko yizi ngabo mu gihe cy’Umunsi umwe ndetse zikanafungura Gereza Sipesiyali ya Ruhengeri bituma imfungwa zigera ku 1600 zari ziyifungiyemo zifungurwa zarimo abanyapolitiki bazwi bari barangajwe imbere na Colonel Thoenste LIZINDE.
Nyuma yiki gitero Inkotanyi za RPF zakomeje nubundi kurwana mu buryo bwa Guerilla War ubu ni uburyo bw’Imirwanire bwuzuye amayeri ntagereranywa yo gutesha umwanzi umutwe ahakoreshwa udutero shuma.
Ibi bitero biteye nkibingibi RPA Inkotanyi yakomeje kubigaba ku ngabo za Leta.kandi bikagera ku ntego.
Nkubwo mu kwezi kwa kabiri mwaka wa 1991 hashize igihe kitagera kukwezi Ingabo za RPA Inkotanyi zimaze gukora igitero cy’amateka mu mujyi wa Ruhengeri.
Batayo ya 17 yari iyobowe na Komanda Claver SONGA yateye ibirindiro bya FAR byari ahitwa Ntaruka muri Komini NKUMBA ku muhanda wa Ruhengeri Nkumba.ahangaha Inkotanyi za RPA n’inzirabwoba za Habyarimana zarahanganye habura gica mpaka ziguye miswi .iyi intambara yo kuri Ntaruka iri muri nkeya zahanganishije RPA Inkotanyi na FAR bakagwa miswi.kandi abarwanye iyi ntambara bari abeza ku mpande zombi kuko kuruhande rwa RPA Inkotanyi iyi Batayo ya 17 ni nayo yari yarafunguye gereza ya Ruhengeri ndetse kuruhande rwa FAR ingabo zarwanye uru rugamba rwo kuri Ntaruka zari zinarimo bamwe mu bari bagize umutwe warindaga Perezida HABYARIMANA wari waje mu Ruhengeri uwo munsi arikumwe n’Uwari Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu bya Afurika (OUA) Bwana Salim Ahmed Salim aho bari baje kureba uko umutekano wifashe mu Ruhengeri nyuma y’igitero cyo ku Itariki 23/1/1991
Ubwo rero Inkotanyi zateye kuri Ntaruka Habyarimana araho hafi maze abajepe be bamurindaga bahita bajya gutanga umusada wagatangaza kuri iyi ntambara yahanganishije FAR na RPA Inkotanyi kuri uwo munsi.
Nubwo intsinzi mu buryo bwa Gisirikare itatashye kuruhande rwa RPA Inkotanyi ariko mu buryo bwa Politiki cyongeye gushegesha Perezida HABYARIMANA kuberako icyo gihe yari yazanye umutegetsi ukomeye ngo amwereke uko u Rwanda rutekanye ariko byarangiye umugambi yarafite umupfubanye kuko Nubundi akiraho hafi ubwe n’umuhsyitsi we Salim Ahmed Salim biyumviye n’amatwi yabo amasasu ya RPA Inkotanyi arasirwa hafi yabo ahongaho.
Mu buryo bwa Politiki na Dipolomasi ndetse nicyo bimara mu ntambara mu bundi buryo iki cyari igitego gikomeye kuri RPF inkotanyi kuko yari bashije kubona umwanya wo kongera no kugaragaza impmavu y’urugamba yari yaratangije.
Nyuma y’iki gitero cyo kuri intaruka umugaba mukuru w’ingabo za RPA Inkotanyi Major Paul KAGAME yavuguruye imiterere y’ingabo zari mu Birunga maze zihurizwa muri Batayo enye nini zitwa Mobile Forces.
Iyambere yiswe Bravo Mobile Force Yayoborwaga na Komanda Musisi Kugaya.indi yari Delta Mobile Force yayoborwaga na Komanda KAYITARE Vedaste bitaga intare batinya.
Indi Batayo yiswe Mike Mobile Force yari iyobowe na Komanda Fred IBINGIRA iyanyuma yari Oscar Mobile Force yayoborwaga na Komanda William BAGIRE.
#IntsinziTV #PaulKagame #Inkotanyi
Inkotanyi zifata agace kiswe "AGASANTIMETERO" mu 1992
Теги
Kagame PaulJeannette KagameAnge KagameRwandaKigaliTutsi GenocideAbatutsiHistory of RwandaAbahutuAbatwaTutsi GenosideDr. BizimanaKigali TodayAFRIMAX TVUmubavu TVUrugendo Tv.Indege ya HabyarimanaRwandan CultureAfrican HistoryIsimbi TVIntsinziTVNsanzaberaKayumba NyamwasaKaregeyaJacques NzizaGeneral KabarebeUbusambanyiUmukobwaByacitseByakomeyeFDLRInkotanyiGenoside against TutsiBiseseroAimable KarasiraIdamangeRusesabagina