Abandi barushywa no kuvuka
Naho njyewe nduha buli munsi
Kugeza gupfa.
Ndahendahenda amahirwe yanjye
Aliko akanga kunsekera.
Nasabye umukobwa w'igitego
Baramutinye
Babimenye baramunyiba
Mahirwe yanjye, mahirwe yanjye
Nshumbusha nshire amalira.
Nirutse mu nyuma z'ifaranga
Maze kuronka bansha inyuma baransahura
Mahirwe yanjye wagiye hehe ?
Ko nsangira inyanya n'inyoni !
Nali narubatse ndakomeza
Nitwa umukungu
Serwakira insenyera riva
Ko se nta na kimwe cyarokotse
Mahirwe yanjye wagiye he ?
Aho nkomanze nsubizwa inyuma
Nasaba nkimwa
Navukanye amaraso mabi
Imvura iranyagira mu mutwe
Umuvu ukantwara umutima.
Ayi Mana Nyagasani
Ntumaho umugaragu wawe
Yohereze akalire
Nibogekere imbavu
Nkire imanga y'amananiza
ooohhh....
Ещё видео!