Mpemuke ndamuke ni indirimbo yanditswe na nyakwigendera Uwamaliya Joseph Sarton akaba yarayiririmbanye na orchestre ye les jeunes d'amour.
Amagambo y'indirimbo
-------------------------------------
Mpemuke ndamuke we ni ikintu kiri mubantu
mpemuke ndamuke ubundi iyo ntikwiye mubantu
Nyagasani we eh eh eh Nyagasani we umenye abawe.
kwibeshya bibaho yego ariko turarushy'Imana
kwibeshya bibaho yego ariko turarushy'Imana
hano kuri iyi si ko abantu aritwe tuzi ubwenge
hano kuri iyi si ko abantu aritwe tuzi ubwenge
umukire araganya umukene akabogoza
umukire araganya umukene akabogoza
Oh mpemuke ndamuke we ni ikintu kiri mubantu we!
mpemuke ndamuke ubundi iyo ntikwiye mubantu
Nyagasani we eh eh eh
Nyagasani we umenye abawe!
Mpemuke ndamuke ariko nintapfa nzakira tu!
mpemuke ndamuke ariko nintapfa nzakira tu!
ariko uwanze kumva nshuti ntiyanze kubona
ariko uwanze kumva nshuti ntiyanze kubona
bana b'u Rwanda aho tuhatekereze
bana b'uRwanda aho tuhatekereze
Oh mpemuke ndamuke ni ikintu kiri mubantu we
mpemuke ndamuke ubundi iyo ntikwiye mubantu
Nyagasani we eh eh eh
Nyagasani we umenya abawe.
Igihe tubaho ku isi njye mbona ari gito cyane
igihe tubaho ku isi njye mbona ari gito cyane
Buri wese yiyumvisha ati nintapfa nzakira tu
abandi hirya hino bati kubaho ni Yesu
Oh mpemuke ndamuke we ni ikintu kiri mubantu we!
mpemuke ndamuke ubundi iyo ntikwiye mubantu
Nyagasani we eh eh eh
Nyagasani we umenye abawe!
Njyewe ubukire bwanjye ni impano y'imico myiza
Njyewe ubukire bwanjye ni impano y'imico myiza
naho ibinkoshesha ibyo simbishaka
nkunda ubumwe amahoro n'ubwumvikane
dore ndi mukuru kandi ntuy'i Rwanda
Oh mpemuke ndamuke we ni ikintu kiri mubantu we
mpemuke ndamuke ubundi iyo ntikwiye
Nyagasani we eh eh eh
Nyagasani we umenye abawe.
Oh Nyagasani we umenye abawe!
Ещё видео!